skol
fortebet

Wizkid yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika wumviswe cyane kuri Spotify

Yanditswe: Friday 03, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid, yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika wumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 34 yatangiye guhangwa amaso n’Isi yose ubwo yakoranaga indirimbo na Drake bise “One Dance”.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2016 yakomeje kuza imbere mu zumviswe cyane kuri Spotify ndetse ifite agahigo ka ‘Guinness World Record’ ko kuba indirimbo yabaye iya mbere yumviswe n’abantu miliyari kuri uru rubuga.

Kugeza ubu Wizkid ni we muhanzi wumviswe cyane kuri Spotify wo muri Afurika aho abarenga miliyari umunani, bumvise ibihangano bye. Akurikirwa na Burna Boy wumviswe na miliyari 7,5 ndetse na Rema wumviswe na miliyari 4,3.

Iyi mibare igaragaza ko umuziki w’Abanyafurika ukomeje kugenda ukundwa n’isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa