skol
fortebet

Wizkid yatanze impano y’imodoka ihenze kuri Manager we

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 08, Jan 2025

Wizkid yatanze impano y'imodoka ihenze kuri Manager we

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid yatunguye Manager we, Femmy amuha impano y’imodoka yo mu bwoko nwa Mercedes Benz nshya nk’uko amafoto n’amashusho yakomeje gucaracara ku rubuga rwa Instagram abigaragaza

Femmy umaze igihe kinini akorana na Wizkid, yari yishimye cyane ubwo yasangizaga abafana be amashusho agaragaza uburyo yahawe iyi modoka. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga zitandukanye, Femmy agaragaza uburyo yahawe imodoka nshya, ibintu byakurikiwe n’ibyishimo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gukomeza kugaragaza ibyishimo, Femmy yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho avuga amagambo y’ishimwe kuri Wizkid. Yavuze ko amushimira cyane n’ibyishimo byinshi byari byamurenze.

Amashusho yashyizwe kuri Snapchat ya Femmy, yavuyemo ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bishimiye umuhate n’imbaraga za Wizkid mu kugaragaza ubumuntu n’ubugiraneza, bakavuga ko ari urugero rwiza mu muryango cyane cyane ku muntu ugufasha mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa