Yale University igiye gutangiza isomo rigaruka ku bigwi bya Beyoncé
Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2024

Yale University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanzuro wo gushyira mu masomo yayo azatangirana n’umwaka utaha, ibigwi by’umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye nka Beyoncé.
Isomo ryahariwe kwigisha abiga muri iyi kaminuza ku bigwi n’amateka bya Beyoncé ryiswe “Beyoncé Makes History: Black Radical Tradition, Culture, Theory & Politics Through Music”.
Rizibanda ku bigwi bye guhera kuri album ye yiyitiriye yagiye hanze mu 2013, kugeza kuri ‘‘Cowboy Carter’’ aheruka gushyira hanze ikanatuma yandika amateka muri Grammys.
Iri somo rizagaruka kuri Beyoncé, rizaba rivuga ku kuntu uyu muririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umushabitsi; yagiye akora ubukangurambaga ku bibazo bya politiki yerekeye abirabura ndetse n’ibindi byabaga bibangamiye sosiyete muri rusange.
Rizavuga kandi ku bigwi bye mu muziki, kumurika imideli n’ibindi byerekeye umutungo we bwite mu by’ubwenge.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi kaminuza zishyize ibigwi bye mu masomo zigomba kwigisha, cyane ko University of Texas na University of Michigan ziri mu zimwigishaho.
Beyoncé siwe muhanzi wa mbere muri Amerika wigwa mu masomo y’amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza, cyane ko bagenzi be nka Bob Dylan, Lady Gaga, Taylor Swift, Issa Rae n’abandi bamaze igihe kinini bari mu mfashanyigisho z’amashuri atandukanye yaba muri iki gihugu no hanze yacyo.
Uyu mugore aheruka gukora amateka aho yisangije kuba ariwe muhanzi uhatanye mu byiciro byinshi uyu mwaka muri Grammy Awards, abikesheje album ya Country Music aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”.
Ahatanye mu byiciro 11 ndetse aka gahigo k’uyu mwaka, kamugize umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi, kuva byatangira gutangwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *