YARI AGIYE GUKATIRWA IMYAKA 24 NONE URUKIKO RWAMUGIZE UMWERE
Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2025

Rakim Mayers uzwi cyane nka Asap Rocky akaba n’umugabo wa Rihanna yagizwe umwere ku cyaha cyo kuba yaragize uruhare mu iraswa ryumwe mu basore babanaga mu itsinda rya Asap Mob.
Iki cyaha yaregwaga byavugwagako yagikoze ku I Taliki 6 Ugushyingo 2021 aho yashinjwaga kurasa mu kiganza mugenzi we Asap Relli nyuma y’ubushyamirane bagiranye , aba bombi babanaga mu itsinda rya Asap Mob ryari rihuriyemo abaraperi benshi batandukanye. Ku munsi wejo mu rukiko Joe Tacopina wunganiraga mu mategeko (...)
Rakim Mayers uzwi cyane nka Asap Rocky akaba n’umugabo wa Rihanna yagizwe umwere ku cyaha cyo kuba yaragize uruhare mu iraswa ryumwe mu basore babanaga mu itsinda rya Asap Mob.
Iki cyaha yaregwaga byavugwagako yagikoze ku I Taliki 6 Ugushyingo 2021 aho yashinjwaga kurasa mu kiganza mugenzi we Asap Relli nyuma y’ubushyamirane bagiranye , aba bombi babanaga mu itsinda rya Asap Mob ryari rihuriyemo abaraperi benshi batandukanye. Ku munsi wejo mu rukiko Joe Tacopina wunganiraga mu mategeko Asap Rocky yatangajeko imbunda Asap yari afite iryo joro ari zimwe zibikinisho bakoresha mu ndirimbo ndetse no muri filime ndetse avugako yari ayikuye mu ifatwa rya mashusho ya filime uyu musore yarimo akina. akomeza avugako ahubwo ibyabaye ari umugambi wa Asap Relli wo gushaka kubona amafaranga abikuye mu gushinja mugenzi we icyaha ni cyane ko yatanze ikirego kuri police hashize iminsi ibiri icyaha arega kibaye ndetse ngo iryo joro polisi yageze ahabereye icyaha ibura ikimenyetso na kimwe cyuko hari uwaba yaharasiwe. Uyu mwunganizi yasoje avugako ubwo Asap Rocky yatangiraga kwamamara kurenza bagenzi be babanaga mu itsinda batangiye kumugirira ishyari ndetse bamwe bifuza kumwivugana ibi byaha bamushinjaga bikaba bivugwako babikoze kugirango bamwake amafaranga ntibazamurege kuri polisi abyanze bahitamo kumurega kuri polisi.
Nyuma yuko habuze imbunda bivugwako yakoreshweje mu kurasa Uyu musore ndetse hakabura na batangabuhanya bamushinja urukiko rwo mu mujyi wa Los Angeles rwamugize umwere ku cyaha yashinjwaga cyo kurasa ndetse no gukomeretsa.
Asap Rocky w’imyaka 36 ya mavuko ni umuhanzi mu njyana ya Hiphop , uyu mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo : Praise the lord, wild for the night, Sundress, Every day, Fukin Problems, n’izindi nyinshi. Kuva mu mwaka w’i 2020 akaba yararushinze n’umufasha we akaba icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga Rihanna. urukundo rwaba bombi Imana yaruhaye umugisha aho bafitanye abana babiri ba bahungu aribo : Rza na Riot. ubwo urukiko rwari rumaze kumugira umwere akaba yahise asanganira umugore we Rihanna amuhoberana ibyishimo byinshi kubwo kumuba hafi mu bihe bigoye yari amazemo iminsi.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *