Yariguze muri 2017! Shaffy yahishuye uburyo ikote yambaye mu gitaramo cya Kevin Kade ribitse amateka
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi cyane mu muziki nyarwanda nka Shaffy, yahishuye inkuru yihariye iri inyuma y’ikote yambaye ubwo yataramiraga mu gitaramo cya Kevin Kade, avuga ko ari ikintu kimaze imyaka myinshi gifite agaciro gakomeye ku buzima bwe n’urugendo rwe mu muziki.
Shaffy yari ari ku rutonde rw’abahanzi baririmbye mu gitaramo “The Last Night” cya Kevin Kade, cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 31 Ukuboza 2025, cyasozaga umwaka mu buryo budasanzwe.
Iki gitaramo cyabaye amateka kuri Shaffy, kuko byari ubwa mbere ataramiye i Kigali nyuma y’imyaka igera kuri irindwi amaze mu rugendo rwe rwa muzika, n’ubwo yari asanzwe agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Akabanga’, yavuze ko ikote yaserukanye kuri urwo rubyiniro atari iryambarwa risanzwe, ahubwo ari ikintu cyihariye cyane mu buzima bwe.
Yagize ati: "Ikote nari nambaye ntabwo risanzwe kuri njye. Kuko ni ikintu gikomeye ku buzima bwanjye ndetse no ku muziki wanjye. Kuko ni ikote naguze muri 2017, ntaratangira umuziki."
Yakomeje asobanura ko akimara kurigura, yahise aribika, arigenera umunsi umwe wihariye, umunsi azaba agiye gukora igitaramo cye cya mbere i Kigali. Ibyo byatumye ataryambara mu bindi birori n’ibitaramo yagiye atumirwamo mu myaka yose ishize.
Ati: "Naravuze nti umunsi nzakorera igitaramo mu Rwanda nzaryambara. Ni ikote nabitse ahantu abantu batagera. Kuva muri 2017, ikote ryasaga neza rwose."
Shaffy yavuze ko hari igihe yagiye atumirwa mu bukwe n’ibindi bitaramo bikomeye, ariko agahitamo kwanga kuryambara, kuko yari yararihariye umunsi umwe w’ingenzi mu buzima bwe bw’umuziki.
Yakomeje agira ati: "Hagiye haba ubukwe, hazaba ibitaramo, nkavuga nti Oya! Kugeza ubwo narizanye mu gikapu ndavuga nti ngomba kuzaryambara mu gitaramo."
Kugaragara kuri urwo rubyiniro yambaye iryo kote ryari rimaze imyaka umunani ribitse, byabaye ishusho y’urugendo rurerure Shaffy yanyuzemo, ishimangira ko inzozi zifatwa nk’izidashoboka, iyo zitegerejwe kandi zigaharanirwa, zishobora kugera igihe zigashyirwa mu bikorwa.
Iki gitaramo cya Kevin Kade cyabaye umwanya wo kwishimira intambwe Shaffy agezeho, no kugaragaza ko amateka y’umuhanzi ataba ari mu ndirimbo gusa, ahubwo aba no mu bintu byoroheje ashobora kubika imyaka myinshi ategereje umunsi wabyo.
Shaffy yahishuye amateka y’ikote yambaye mu gitaramo cya Kevin Kade
Ikote ryabitswe kuva 2017, Shaffy aryifashisha ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Center
Shaffy ati “Naravuze nti umunsi nzakorera igitaramo mu Rwanda nzaryambara’ – inkuru y’ikote ry’ingenzi mu rugendo rwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *