skol
fortebet

Menya amateka yose ya Clapton kibonge

Yanditswe: Monday 27, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Clapton kibonge ni umwe mu banyarwenya bafite amazina aremereye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda , ibi ni ibintu yakunze akiri muto ndetse umuhamagaro wo kubikora wamwakiyemo akiri umwana muto areba filime za banyabigwi nka John ikechukwu Okafor , osita iheme ,ndetse n’abandi benshi. Gusa kugirango abashe kwandika izina rye mu banyabigwi bakora urwenya mu Rwanda byamusabye byinshi birimo : Impano , umurava , ikinyabupfura , kwihangana , ndetse no guhozaho . muri iyi nkuru mutwemerere tugaruke ku mateka yuyu mugabo wavuye mu rugo kwa se na nyina nyuma yo kubwirwa ko diplome ye itagura umunyu ntacyo imaze.

Sponsored Ad

Amazina yiswe na babyeyi ni Mugisha Emmanuel ariko yamamaye nka Clapton kibonge mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda , Clapton yabonye izuba taliki ya 13 ukwakira mu 1988 avukira mu gihugu cya Uganda gusa we n’umuryango we baje gutaha mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Clapton kibonge akaba ari umwana w’imfura mu muryango avukamo wa bana batandatu.

Nyuma yuko Clapton n’umuryango we bagarutse mu Rwanda bahise bajya gutura mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba gusa nyuma y’igihe gito baje kwimukira mu karere ka Gatsibo ari naho Kibonge yakuriye. Mu rugendo rwe rwa mashuli , abanza yayize ku ishuli ribanza rya Nyakayaga Primary school, mu mashuli yisumbuye icyiciro rusange kibonge yakize ku ishuli rya kiziguro secondary school rikaba ari ishuli riherereye mu karere ka kayonza. Ni mu gihe amashuli yisumbuye icyiciro gisoza ibizwi nka ‘advanced level’ yacyize ku ishuli rya Kagarama secondary school riherereye mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe Ibijyanye n’amashuli ya kaminuza Clapton yayize muri kaminuza ya Kigali mu mwaka w’i 2015 gusa yaje guhagarika amasomo ye ageze mu mwaka wa mbere bitewe n’impamvu z’umuryango we.

Nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye kibonge arimo aganira na se yariyemeye maze amubwirako mu bavandimwe be ariwe wize amashuli menshi , nuko se wa kibonge ahita amubwira ati “ iyo diplome yawe itagura umunyu imaze iki ?“ aya magambo yatumye kibonge yitekerezaho cyane maze ahita afata umwanzuro wo kuva mu rugo ajya gushaka ubuzima nk’abandi basore. Mu mwaka w’i 2011 Icyo gihe Clapton yahise ashaka uko yaza I Kigali maze aza kuhagera atangirira ku bucuruzi bw’amagi aho yayatogosaga akayaha undi musore maze akajya kuyacuruza ku mugoroba akaza guha kibonge amafaranga 1500frw. Nyuma y’iminsi ubu bucuruzi yaje kubuvamo kuko yabonaga nta terambere maze yinjira mu bucuruzi bwama telefone ku I posita mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo gutangira ubu bucuruzi mu mpera z’umwaka w’i 2012 kibonge yaje kurwara araremba amara amezi atatu mu bitaro.

Nyuma yo kuvurwa neza agakira Clapton kibonge yaje gusubira ku ivuko kugirango abashe kongera kwisuganya nyuma yaho yaje kongera kugaruka I Kigali mu mwaka w’i 2013 ahita atangira akazi ko gucuruza amasahane mu nyubako ya Kigali city tower aha ninaho yamenyaniye na Ramjaane Joshua waje kumufasha kwinjira mu bijyanye n’urwenya. Nubwo ibyo byose byari bimaze kuba Clapton wari umaze kugimbuka yahise afata inshingano zo kwita ku muryango we nyuma yuko se wa Clapton wari umucuruzi w’amata ubucuruzi bwahombye maze kibonge atangira kwita kuri barumuna be. Clapton kibonge yafashije barumuna be bose kwiga kugera barangije amashuli yisumbuye. Uku kwita kuri barumuna be byatumye kibonge asubika amasomo ye aho yigaga muri kaminuza ya Kigali mu mwaka w’i 2015 , icyo gihe umunsi umwe Clapton yari mu ishuli nuko yakira telephone bamubwirako murumuna we bamwirukanye ku ishuli kubera kubura amafaranga y’ishuli , icyo gihe kibonge yafashe amafaranga yari afite ayishyuriramo murumuna we ishuli we aba asubitse amashuli kugirango abanze acyemure ibibazo bya barumuna be.

Mu mwaka w’i 2015 afashijwe na Ramjaane Joshua yatangiye kumumenyereza ibijyanye n’urwenya ndetse akajya amutumira kenshi mu kiganiro yakoraga kuri lemigo tv cyitwaga the ramjaane show. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ndetse biha amahirwe kibonge aho yatangiye gukina muri filime y’uruhererekane ya seburikoko nyuma yo gukina muriyi filime byatumye kibonge yamamara cyane ndetse arakundwa byagahebuzo. hagati y’imyaka ya 2015-2017 kibonge yakoze indirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana zimwe murizo twavugamo : Fata telephone , ihangane , muri yesu harimo Gout , n’izindi nyinshi.

Nyuma yaho mu mwaka w’i 2018 kibonge yafunguye inzu ifasha abanyarwenya yise Daymakers , iyi nzu yarerewemo abanyarwenya bazwi mu Rwanda nka : 5k Etienne na Mazimpaka Japhet aba bombi bamenyekanye nka bigomba guhinduka , hiyongeraho kandi abandi banyarwenya barimo : Nimu roger , Makanika , ndetse n’abandi benshi. Nyuma yibi Clapton yatangiye gutegura filime ze aho yahereye ku yitwa Umuturanyi yasohoye mu mwaka w’i 2020 , ikaba ari flime yanditse mu bihe bya Guma mu rugo , iyi filime nyuma yuko igiye hanze yarakunzwe cyane ndetse uyu munsi yaguzwe na televiziyo ya Zacu tv kugirango ijye iyerekana . ibi byiyongeraho filime y’urwenya ya Mugisha na Rusine , filime icyaremwe Gishya ndetse n’izindi zitandukanye. uretse ibijyanye n’ubuhanzi mu mwaka w’i 2024 kibonge akaba yarafunguye resitora ye iherereye i nyamirambo mu mujyi wa kigali.

Hirya yibi byose kibonge yarushinze n’inshuti ye by’igihe kirekire Ntambara Mutoni Jacky barushinze mu mwaka w’i 2018 uyu munsi imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana batatu. Usibye ibi kandi Clapton akaba ari umufana ukomeye w’ikipe ya Manchester united yo mu bwongereza , kibonge avugako akunda ubuzima bw’ibanga ngo ndetse niyo yagize icyo ageraho si wamuntu uba ashaka ngo abyerekane hose.

Inkuru y’ubuzima bwa kibonge kuva hasi kugera abaye icyamamare yabera urugero abakibyiruka bamwe bumvako bacika intege kuko ibyo barimo gukora bidahise bitanga umusaruro, ahubwo ikababera isomo ko kugira ikinyabupfura, impano , umurava ndetse no kudacika intege bigufasha gukabya inzozi zawe.









Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa