DORE IBINTU 10 USHOBORA KUBA UTARUZI KURI Amb. Joseph HABINEZA WIGEZE KUBA MINISTIRI WA SIPORO MU RWANDA.
Yanditswe: Monday 03, Feb 2025
Nyakwigendera Amb. joseph Habineza ni umwe mu bayobozi bagize igikundiro gihambaye ubwo yari umuyobozi , gusa hari ingingo 10 z’ibintu ushobora kuba utaramenye kuri uyu munyabigwi birimo ko yigeze gukina umukino wa volleyball ku rwego rukomeye , kuba umuyobozi wa heinken n’ibindi byinshi. muri iyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bintu 10 ushobora kuba utazi kuri nyakwigendera ambasaderi joseph habineza wamamaye ku kazina ka Joe Habineza.
1. Amb. Joseph Habineza yabonye izuba Taliki 3 ukwakira mu mwaka w’i 1964. Joe Habineza yavukiye mu karere ka kamonyi muntara y’amajyepfo y’u Rwanda.
2. Joe Habineza nubwo yamenyekanye cyane ubwo yari ministiri w’intebe gusa mu busanzwe yari umukunzi w’umuziki ndetse byumwihariko yakundaga ijyana ya Reggae agakunda cyane Umunyabigwi Bob Marley.
3. Ubushuti bwa Joe Habineza na perezida Kagame bwatangiye mu kwezi kwa mutarama mu mwaka w’i 1994. Icyo gihe Joe Habineza yateguye umukino wa gishuti wa volleyball wahuje urubyiruko rwari rutuye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ndetse na bakinnyi b’inkotanyi. uwo mukino warebwe na bantu benshi doreko abagera ku bihumbi 10 bivugwako bihereye ijisho uyu mukino wari uryoheye ijisho. nubwo yari yakoze igikorwa cyiza cyo gutegura uwo mukino gusa ibyo ntibyashimishije ubutegetsi bwa habyalimana ndetse ibyo byatumye nyuma yaho afungwa Umunsi wose kuri Station ya police yariherereye I Remera mu mujyi wa kigali.
4. Ikintu cya kane ushobora kuba utaruzi kuri uyu mugabo , izina Joe ryaje mu mwaka w’i 1998-2004 ubwo yari umuyobozi wa gashami gashinzwe ibya tekinike mu ruganda rwa Heinken ishami rya Nigeria. icyo gihe Abo bakoranaga bamubwiyeko izina Joseph ari iriturage kandi ari rirerire bamuha impine yaryo bakajya bamwita joe kuva ubwo kugera yitabye imana izina riba Joe.
5. Amb. Joe Habineza yabyaye abana b’impanga kabiri. Bwa mbere mu 1988 abyara umuhungu n’umukobwa ndetse no mu 1991 abyara Abahungu babiri. uyu mugisha waba bana bose yababyaranye n’umufasha we kampororo justine.
6. Joe Habineza nkumwe mu bantu bakundaga ibijyanye n’umupira wa maguru yari afite amakipe nayo yihebeye , akaba yari umukunzi w’ikipe ya Arsenal ndetse na FC Barcelona.
7. Joe Habineza mu myaka y’ubusore bwe ntiyumvagako azaba umunyepolitiki , Intego ye yari ukuzaba umuyobozi wa Heineken cyangwa se agakora ibindi bikorwa by’ubushabitsi. ubwo yari afite imyaka 40 ya mavuko mu mwaka w’i 2004 nibwo perezida KAGAME yamugize ministiri wa siporo n’umuco kuva ubwo aba yinjiye muri rugendo rushya nk’umunya politike.
8. Mu mwaka w’i 1987 nibwo yamenyanye n’umufasha we justine Kampororo, icyo gihe bombi bari abanyeshuli ku ishuli rya st. Fidele mu karere ka Rubavu. bakaba bariganaga no mu gashami kamwe ka computer science.
9. mu mwaka w’i 2014 ubwo Joe Habineza yongeraga kugirwa ministiri wa siporo n’umuco abantu benshi barabyishimiye. ndetse icyo gihe benshi mu banyarwanda bakoreshaga urubuga Twitter uyu munsi yabaye X bamukoreye Hashtag bise #joewhileyouwereaway. iyi Hashttag bayifashishije Bamubwira bimwe mu byabaye igihe atari mu Rwanda kuko yari amaze imyaka itatu ari ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.
10. mu buzima bwe Joe Habineza yakoze imirimo myinshi itandukanye :
. 1989-1991, ushinzwe gusesengura porogaramu za mudasobwa muri brarilwa I Kigali.
.1991-1994, umuyobozi w’ishami rya tekinike muri brarilwa I Kigali
.Mutarama 1994 - Mata 1994, Visi perezida wa federasiyo ya volleyball mu Rwanda.
.1994-1998, Umuyobozi w’ishami rya tekinike muri Heineken, i Kinshasa - DRC.
.1998-2004, umuyobozi w’ishami rya tekinike muri Heineken, Lagos - Nigeria
.2004-2011, Ministiri w’umuco na siporo mu Rwanda.
.2011-2014, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria
.2014- 2015, ministiri w’umuco na siporo mu Rwanda.
.2019-2020, Umuyobozi w’ibikorwa bya Radiant insurance company.
11. Hirya yibi byose twagarutseho , iyo byageraga ku kijyanye na mafunguro mubyo kurya yakundaga Umuceli ndetse n’amafi hanyuma bikamugwa neza iyo yabisomezaga byeri ya Heineken , ariko kandi byaba ari kumwero w’ibigori akagukunda cyane iyo yagusuraga kwizimano wateguye ukamuzaniraho ikigori gitogosheje cyangwa se cyokeje.
12. Amb. Joe Habineza yitabye Imana mu mwaka w’i 2021 afite imyaka 57, komeza uruhukire mu mahoro.
Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG








Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *