skol
fortebet

Yvan Buravan yahishuye imva n’imvano y’indirimbo ’Ni Yesu’ indirimbo ye yambere yo kuramya no Guhimbaza Imana

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe cyane Yvan Buravan yahishuye ibyerekeranye n’indirimbo’Ni Yesu’ yanditse kubwo gushima Imana nk’umuntu uhamya ko ubuzima bwe bwose ariyo abukesha kandi ikomeza kumwagura no kumuhera umugisha mubyo akora.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yahishuye uko yanditse indirimbo ‘Ni Yesu’ ayikomoye ku mashimwe afite k’uwiteka ukomeje kumurinda umunsi ku wundi ndetse akamuha n’umugisha mu byo akora byose.

‘Ni Yesu’ ibaye indirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yakoze kuva yasezera muri Kingdom Ministries.

Yvan Buravan ari mu baririmbyi barindwi batangiranye na Kingdom Ministries mu 2011 aza kuyisezera mu 2015 ubwo yinjiraga mu muziki.

Mu minsi ishize ubwo yari ari gutunganya album ye ya kabiri aherutse gusohora, Yvan Buravan yabwiye ikinyamakuru Igihe ko aribwo yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana.

Avuga ko nubwo yifuzaga gukora iyi ndirimbo, yavuze ko atari azi neza ingingo azaririmbaho, kugeza umunsi yakoresheje ikizamini cy’ubuzima agasanga ari muzima bituma atekereza gukora indirimbo yo gushimira Imana.

Ati “Umunsi umwe naherekeje inshuti yanjye kwa muganga, ubwo bari bari kumukorera ‘Reflexology’ arataka cyane, baje kunsobanurira ko byaterwaga n’utubazo yari afite. Icyo gihe nanjye nasabye ko bankorera ubwo buvuzi icyakora njye sinataka, bivuze ko nari muzima.”

Akimara gusanga ari muzima nibwo indirimbo yamujemo asanga akwiye gushima Imana ikomeza kumubera Imana aho areba n’aho atareba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa