skol
fortebet

Zari yasubiranye n’umugabo we Shakib ya aherutse kwirukana

Zari yasubiranye n'umugabo we Shakib ya aherutse kwirukana

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba n’umushoramari ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan nyuma yo kwiyunga n’umugabo we Shakib Lutaaya Cham bagasubirana, yavuze ko ibanga rikomeye rituma urukundo rwabo rukomeza gukomera ari uguhora bavugana buri gihe, nubwo baba bari mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Zari yavuze ko umubano w’igihe kirekire usaba kwizerana no gushyikirana kenshi, ari yo mpamvu we na Shakib bahamagarana inshuro nyinshi buri munsi kugira ngo buri wese amenye uko mugenzi we ameze.

Yagize ati "Duhamagarana inshuro nyinshi cyane ku munsi. Mubwira uko inama zanjye zigenze n’ibibazo nahuye na byo, na we akampumuriza ndetse akangira inama. Na we ambwira aho ageze, igihe avuye gusenga, ageze ku iduka cyangwa ari kumwe n’inshuti ze."

Uyu mubyeyi w’abana batanu yavuze ko hari abantu bibeshya bakumva ko guhora bavugana ari uburyo bwo kugenzurana, nyamara kuri bo ari inzira yo gukomeza kubaka icyizere no kwegerana nubwo batabana umunsi ku wundi.

Yagize ati "Nta kibi kiri mu kuvugana kenshi. Ntabwo bivuze ko uba ugenzura umugabo wawe. Iyo mukundana muri kure, gushyikirana ni byo biba ingenzi."

Zari yavuze ko Shakib azi neza agaciro aha itumanaho, ku buryo ahora amumenyesha aho ari n’icyo ari gukora. Yongeraho ko no mu gihe agiye gukora ibikorwa bye bwite, ahora amuha amakuru kugira ngo adahangayika.

Yatanze urugero avuga ko n’iyo Shakib agiye muri sauna cyangwa kwiyuhagira mu cyumba cy’umwuka ushyushye, amubwira aho asize telefoni ye, hanyuma akamuhamagara akimara gusohoka.

Aba bombi baheruka gutangaza ko batandukanye hari muri Kamena 2026 gusa nta minsi yashize bongeye kugaragara biyunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa