skol
fortebet

Zizou Alpacino yifashishije Social Mula ashyira hanze indirimbo y’inkuru mpamo yakomoye kunshuti ye (VIDEO)

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Zizou Alpacino yasohoye indirimbo Lale yaririmbwemo na Social Mula iyi ikaba ikomoza ku nkuru y’umusore wahemukiwe n’inkumi bari bamaze imyaka itanu bakundana.

Sponsored Ad

Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo yayanditse agendeye ku nkuru mpamo y’ibyabaye ku nshuti ye yakundanye n’umukobwa imyaka itanu amuha ibyo akeneye byose ariko we yatakaza akazi ubuzima buhindutse bikarangira amutaye.

Avuga ku nkuru yashingiyeho yandika iyi ndirimbo, Zizou yagize ati “Iyi ndirimbo yashibutse ku nkuru mpamo, ni umusore w’inshuti yanjye byabayeho. Yari amaze imyaka itanu akundana n’umukobwa amuha byose, nyuma aza gutakaza akazi, umukobwa ahita amuta.”

Zizou Alpacino avuga ko acyumva ayo makuru yamubabaje cyane nk’umuhanzi yigira inama yo kubikoramo indirimbo.

Kugeza ubu Zizou Alpacino amaze gusohora indirimbo nyinshi zizaba ziri kuri album ye ya mbere ‘5/5 Experience’.

Iyi album izaba iriho indirimbo nka ’Ubanza nkuze’, ’Ihogoza’, ’Jya uba romantic’, ’Iyo Byanze’, ’Ibanga’, ’Ngufite ku mutima’, ’Karibu nyumbani’, ’Wimfatanya n’Isi’ n’izindi.

Iyi album ariko n’ubundi izaba iriho izindi ndirimbo nka ’Fata fata’, ’Niko nabaye’, ’Arambona agaseka’, ’Bagupfusha ubusa’ n’izindi nyinshi yasohoye mu myaka ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa