skol
fortebet

Zuchu uri muri gatanya na Diamond Platinumz ashobora kuzagenda amara masa kubera amayeri ya Diamond

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

Zuchu uri muri gatanya na Diamond Platinumz ashobora kuzagenda amara masa kubera amayeri ya Diamond

Sponsored Ad

skol

Mu gihe harimo kuvugwa gatanya hagati y’abahanzi babiri bakomeye bo muri Tanzania, Diamond Platnumz na Zuchu, bishobora kuzarangira ntacyo bagabanye.

Mu minsi ishize nibwo Zuchu yavuze ko yatandukanye na Diamond Platnumz, ni inkuru yatunguye benshi kuko bitari byakavuzwe.

Byashimangiwe n’uko na Diamond Platnumz yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo rushya n’umukobwa witwa Kristine Boris.

Amakuru ava muri Tanzania ni uko muryango waba uri mu nzira zo gushaka gatanya.

Mu gihe bayihabwa bishobora kurangira Zuchu atashye yimyiza imoso ntacyo acyuye kuko Diamond Platnumz imitungo yose yayibaruye kuri nyina.

Yabivugiye mu isabukuru ya nyina yabaye tariki ya 11 Nyakanga aho yavuze ko ibyo afite byose ari ibya nyina, ntacye nta cya nyina.

Yagize ati "Ubutunzi bwanjye ni umutungo wa mama wanjye kandi ntabwo nabibabeshya cyangwa ngo nce ku ruhande. Nta wundi muzumva kuko ibyanjye byose ni ibye."

Gusa andi makuru akavuga ko na Zuchu atari umwana, ashobora kuba ibi byose yari abizi ndetse ashobora kuba hari iturufu yibikiye ku buryo hari icyo azakura kuri Diamond Platnumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa