skol
fortebet

Dore inzoga y’umwimerere! mu ijwi ryiza cyane ,The Ben yasohoye indirimbo yakoreye Skol[Video]

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye indirimbo yitwa ‘Soma Skol’ yumvikanisha ibyiza byo kunywa ku nzoga ya Skol.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, nibwo uruganda rwa Skol rwashyize hanze iyi ndirimbo yitwa ‘Soma Skol’.

Muri iyi ndirimbo y’umunota umwe n’amasegonda 20’, The Ben aririmba avuga ko uwasomye kuri Skol akabya inzozi.

Akavuga ko ‘kwica icyaka ari byo yengewe’. Uyu muhanzi avuga ko Skol ari ‘inzoga yagura umubano’, agashishikariza buri wese gusakaza iyi nkuru nziza.

The Ben ashishikariza buri wese ‘gusoma kuri Skol, inzoga iruta izindi zose’. Ati “Ese ushaka igikundiro, ijambo mu bagabo, waba ushaka intsinzi mu bandi bagabo? Dore inzoga y’umwimerere.”

Mu 2020, Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwafashije The Ben gutaramira mu karere ka Musanze nyuma y’imyaka 10.

Icyo gihe, The Ben yari yatumiwe nk’umuhanzi w’imena muri ibi bitaramo. Igitaramo cya mbere, uyu muhanzi yagikoze ku wa 23 Gashyantare 2020 ku Kimironko; ikindi cyabaye ku wa kane tariki 27 Gashyantare 2020 mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

The Ben yavuze ko imyaka 10 yari yuzuye adataramira abanya-Musanze. Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba SKOL yamufashije kugera ku bafana be bamukunze igihe kinini.

Uyu muhanzi yagaragaje kunyurwa ataramira i Musanze, biba agahebuzo ubwo yahuzaga imbaraga n’umuraperi Bull Dogg. SKOL yanafashije The Ben gutaramira i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi ndirimbo ‘Soma Skol’ The Ben yasohoye, yayiririmbaga mu bitaramo bya SKOL yamutumiyemo.

The Ben ari imbere mu bahanzi b’abanyarwanda baba mu muhanga bafite igikundiro kidasanzwe.

Ni umuhanzi w’umuhanga waguye umubano akorana n’abahanzi b’abanyamahanga bakomeye.

Aherutse gusohora indirimbo ‘Why’ yakoranye [The Ben] na Diamond, Can’t Get Enough” ya Otile Brown wo muri Kenya, “Ndaje”, “Vazi” n’izindi.

The Ben yasohoye indirimbo ‘Soma Skol’ yahimbiye uruganda rwa SKOL binyuze mu kinyobwa cyabo cyitwa ‘Skol’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa