skol
fortebet

Gorilla Games igiye gufasha abanyamahirwe 3 kuzareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi bari muri Qatar

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kompanyi y’imikino y’amahirwe iri mu zikomeye mu Rwanda "Gorilla Games" yazanye ubukangurambaga bwiswe "Qatar twagiye na Gorilla Games"buzafasha abakiriya 3 bayo b’abanyamahirwe kuzareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi bari muri Qatar imbonankubone.
Ubu bukangurambaga kandi buzaha abandi banyamahirwe basaga ibihumbi 10 kuba barebera umupira wa nyuma w’igikombe cy’Isi bari i Kigali ariko bakamera nk’abibereye muri "Qatar" ahazabera iki gikombe.
Ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri (...)

Sponsored Ad

Kompanyi y’imikino y’amahirwe iri mu zikomeye mu Rwanda "Gorilla Games" yazanye ubukangurambaga bwiswe "Qatar twagiye na Gorilla Games"buzafasha abakiriya 3 bayo b’abanyamahirwe kuzareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi bari muri Qatar imbonankubone.

Ubu bukangurambaga kandi buzaha abandi banyamahirwe basaga ibihumbi 10 kuba barebera umupira wa nyuma w’igikombe cy’Isi bari i Kigali ariko bakamera nk’abibereye muri "Qatar" ahazabera iki gikombe.

Ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri Gorilla Games,Gakwandi Chris,yabwiye abanyamakuru ko Gorilla Games nk’uko isanzwe ifasha abakiriya gukabya inzozi zabo bareba imikino ikomeye kuri ubu igiye kuzafasha abanyamahirwe 3 bo mu bakiriya bayo kuzareba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’isi uzabera muri Qatar.

Yagize ati "Kimwe mu byo tumaze kubakamo izina nuko abakiriya bacu tugenda tubaha amahirwe yo kureba imikino itandukanye ku isi.Ibi n’ibintu twagiye dukora mu bihe bitandukanye.Nko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka,hari abanyamahirwe 2 babashije kureba imbonankubona umukino wa Senegal na Misiri,hari abandi banyamahirwe 3 bagiye I London kureba umukino wahuje Arsenal na Manchester United,kuri Emirates Stadium.

Ubu bukangurambaga bushyashya ni muri uwo murongo wo guha ibihe byiza abakiriya bacu cyangwa abayikoresha ndetse tukarushaho kuzirikana n’abandi bantu bataramenya Gorilla Games amahirwe.

Ni ubukangurambaga buzaha abantu 3 amahirwe yo kujya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi muri Qatar uzaba tariki ya 18 Ukuboza 2022.

Ubu bukangurambaga bugiye gutangira uyu munsi [tariki ya 19 Kanama 2022] kugeza uwo munsi ariko abo banyamahirwe tuzabahitamo mbere y’aho gato kugira ngo tubashe kubafasha ku bijyanye n’urugendo kugira ngo babashe kureba uwo mukino."

Yakomeje agira ati "Ni igikorwa twateguye kugira ngo turusheho guha abanyarwanda ibyishimo,abakunzi b’umupira w’amaguru bagire amahirwe yo kubona ibihe byiza nkibyo ngibyo."

Gorilla Games yavuze ko abazahabwa aya mahirwe bazishyurirwa buri kimwe cyose ku buntu ndetse n’amatike y’indege yo kugenda no kugaruka nkuko byagenze no ku bandi batsinze ubushize.

Abajijwe ikizagenderwaho kugira ngo umuntu atsinde,Gakwandi yagize ati "Nta mafaranga ngenderwaho,kuva kuri 200 FRW ushobora gutsinda.Uko usheta [ubetinga] kenshi niko ubona amahirwe yo gutsinda."

Gakwandi yashimangiye ko hari abandi banyamahirwe barenga 10.000 bazareba uyu mukino bari i Kigali ariko bakaba bameze nk’abari muri Qatar.

Ymaze impungenge abakeka ko ubu bukangurambaga bubamo amanyanga ko ibyo ari ibinyoma kuko abatsinze ubushize batanze ubuhamya ko hari nubwo bagiraga ngo n’abatekamutwe babahamagaye iyo babwirwaga ko batsinze.

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Pamella bagiye kwifashishwa mu bukangurambaga bwa Gorilla Games bwo guhatanira amahirwe y’abazatsindira kureba imbonankubone umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,The Ben wari wacyitabiriye ari kumwe n’umukunzi we yagize ati “Ndishimye kuba ndi kumwe na Gorilla Games mu bukangurambaga bwa "Qatar Twagiye na Gorilla Games", nibwira ko ari umuryango mugari ufite byinshi ugiye kugeza ku banyarwanda.”

Umukunzi wa The Ben,Pamella bari kumwe yavuze ko Nawe yishimiye kuba Brand Ambassador w’ubu bukangurambaga ndetse ko asanzwe akunda imikino no kubetinga.

Yavuze ko inshuro zose yabetinze muri Gorilla Games yashoye ibihumbi 10 ndetse akabasha gutsindira 15 FRW.

Gakwandi Chris ushizwe kumenyekanisha ibikorwa yavuze ko ubu bukangurambaga bajyanyemo na The Ben na Pamella buzarangira buhagaze arenga miliyoni 150Frw.


The Ben na Pamella nibo ba "Brand Ambassadors" b’Ubukangurambaga bwa "Qatar twagiye na Gorilla Games"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa