Harabura iminsi 100 ngo STARTIMES itangire kwerekana imikino ya EURO 2020

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 March 2021

Kuri uyu wa Gatatu niwo wagaragaje ko hasigaye iminsi 100 gusa kugira ngo irushanwa rikundwa na benshi rya UEFA Euro 2020 ritangire aho ibihugu by’ibigugu bizesura kakahava muri iyi mikino y’umupira w’amaguru izaca kuri Startimes.


Nubwo aho iri rushanwa rizabera hataramenyekana kubera ingaruka za Covid-19,gusa nta kabuza rizaba kandi mudatenguha abakunzi bayo Startimes izaryerekana mu mashusho y’urwererane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Byitezwe ko umukino ufungura Euro 2020 uzahuza hagati ya Turkia n’Ubutaliyani uzabera I Rome kuwa 11Kamena 2021 mu gihe iyindi mikino 7 izakomereza ku kibuga Wmbley mu mujyi wa London irimo ½ na Final.

Kugeza ubu UEFA iracyahagaze ku mugambi wayo w’uko iyi mikino yabera mu mijyi 12 itandukanye.Yatanze ntarengwa ko bitarenze mu ntangiriro za Mata uyu mwaka iyi mijyi igomba kuba yatangaje niba izakira abafana mu masitade n’umubare izakira.

Perezida wa UEFA,Aleksander Ceferin avuga kuri iki kibazo muri Mutarama yagize ati “Abafana ni bamwe mu bantu b’ingenzi batuma umupira uryoha.Tugomba kugira umubare wabo twemera ko bajya ku masitade.”

Ikizwi neza nuko iri rushanwa rya Euro 2020 rizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza kuwa 11 Nyakanga. Ibihugu 24 nibyo bizarikina mu mikino 51 izabihuza.

Portugal niyo ifite igikombe giheruka muri 2016 mu gihe amakipe ahabwa amahirwe ari Ubwongereza,Ububiligi n’Ubufaransa buheruka gutwara igikombe cy’isi.

UEFA Euro 2020 izaca kuri StarTimes yose uko yakabaye mu mikino 51 ndetse izaca ku mashene yose yayo ya HD.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

SHANGAZI DATIVE ari gutangirwa ubuhamya kubera kugarura umunezero mu ngo...

Umubyeyi DATIVE uri mu bari gukundwa na benshi bemeza ko yagize uruhare mu...
19 July 2022 0

DORE UMUTI UJE GUKEMURA INDWARA Z’AMENYO NDETSE N’UBURWAYI BWO MU KANWA...

Mu kanwa kacu huzuyemo bagiteri ibihumbi n’ibihumbi. Usanga ku menyo, ku...
13 June 2022 0

Ngwino kwa Shangazi Dative aguhe umuti ugukiza burundu ikibazo cyo...

Mbafitiye umuti mfitiye ikizere nshingiye ko abo nywuha bose ubu bambwirako...
16 May 2022 0

Mugore nawe mukobwa ushaka guca imyeyo Shangazi Dative agufitiye urubohero...

Haciye imyaka irenga makumyabiri mfasha abakobwa n’abagore batabashije...
9 May 2022 0

Dore ibanga ku mugabo wifuza gushimisha by’agahebuzo umugore mu gutera...

Kutabasha gushimishanya mu mibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye...
3 May 2022 1

Waba ubura ubushake ukanarangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?Shangazi

Shangazi Dative umuvuzi gakondo ukorana n’abavuzi batandukanye bo hanze...
21 April 2022 0