skol
fortebet

Imiterere y’igitsina cy’umugore yaba ifite uruhe ruhare mu munezero w’Abashakanye? Ibyo wamenya

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uburyohe,ibyishimo n’umunezero biboneka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore ni Imana yabiremye.
Umugore afite uko yaremwe kugira ngo mugihe cy’imibonano mpuza bitsina aryohere umugabo we n’umugabo Imana ifite uko yamuremye kugira ngo aryohere umugore we.
Uyu munsi turavuga ku byangombwa by’ingenzi umugore agomba kuba yujuje kugira ngo aryohere umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Kuba umugore afite igitsina gusa ntabwo bihagije ngo mu gihe cy’imibonano (...)

Sponsored Ad

Uburyohe,ibyishimo n’umunezero biboneka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore ni Imana yabiremye.

Umugore afite uko yaremwe kugira ngo mugihe cy’imibonano mpuza bitsina aryohere umugabo we n’umugabo Imana ifite uko yamuremye kugira ngo aryohere umugore we.

Uyu munsi turavuga ku byangombwa by’ingenzi umugore agomba kuba yujuje kugira ngo aryohere umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Kuba umugore afite igitsina gusa ntabwo bihagije ngo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aryohere umugabo we,hari ibindi byinshi by’ingenzi.

1. Umugore ufite ububobere.

Igitsina cy’umugore kiteguye imibonano mpuzabitsina hari amasoko Imana yaremye agomba kukivomerera kikagira ububobere.

Ububobere ni ikintu gikomeye Imana yaremye cy’ingenzi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Iyo umugabo ashyize igitsina cye mu gitsina cy’umugore udafite ububobere ntibishoboka ngo hagire uryoherwa yaba umugabo cyangwa umugore,ahubwo iyo ububobere bubuze ibyari kubabera ibyishimo bihinduka kubabazanya ndetse hakaba hanabaho kuvushanya amaraso.

Umugore wese rero yagakwiye kuba afite ariya masoko avomerera igitsina cye kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza.

Umugore wese Imana imurema afite amasoko avomerera igitsina cye,icyakora hashobora kuba impamvu nyinshi zatuma amasoko adakora,mu gusoza iki kiganiro turabigarukaho.

2. Umugore ufite amazi

Imana yashyize mu mugore wese andi mazi asohoka ari menshi afite ibara ryererana nk’amazi mugezi mu gihe imibonano mpuzabitsina iri kuba,akenshi aya mazi umugore ayasohora iyo imibonano mpuzabitsina igeze hagati umugore yaryohewe cyane ndetse agataka cyane kubera ibyishimo.

Aya mazi ni agahebuzo mu buryohe buboneka igihe imibonano mpuzabitsina iri Kuba,ibyo benshi bakunda kwita kunyaza umugore.

Abantu bakwiye kumenya ko umugore wese Imana yamuremanye ububobere n’amazi umugore azana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,ntabwo ari umwihariko wa bamwe.

3. Umugore waciye imyeyo

Nk’uko gusiramura ari umuco uturuka muri Israeli ni nako guca imyeyo ari umuco uturuka mu gihugu cy’u Rwanda.

Nta gushidikanya ko umugore wese aba yifuza ko yarongorwa n’umugabo wisiramuje.

Nyamara kwisiramuza byatangiye ari ikintu Imana yategetse Aburahamu ngo azajye agikorera abazamukomokaho kugira ngo bagire itandukaniro n’abandi batamukomokaho, nyamara ubu kwisiramuza bisigaye ari amwe mu mabwirizwa tubwirizwa n’inzego z’ubuvuzi.

Abantu benshi bakunze gutesha agaciro uyu muco w’abanyarwanda wo guca imyeyo bitwaje ngo si byiza guhindura ibintu uko Imana yabiremye,ariko wakibaza ngo kuki Imana yabwiye Aburahamu kwisiramura.

Mu muco nyarwanda umugore wabaga yaraciye imyeyo byasobanuraga ko yambitse igitsina cye kitarangaye nk’icy’umwana muto,nyuma byaje kwigaragaza ko umugore waciye imyeyo aryoshya imibonano mpuzabitsina kurusha utarayiciye.

Umugore waciye imyeyo byorohera umugabo ku mutegura akagira ubushake vuba n’ububobere mu gitsina bukaza cyane akaba yanyazwa mu buryo bworoshye.

Ibi bintu uko ari 3 tubivuze mu incamake hazabaho igihe cyo kubirambura neza tunasobanura impamvu zitandukanye zituma abagore bamwe bisanga batabifite tuzanababwira uko byagerwaho umugore akaba ari ku rwego rwo kuba afite byose Imana yamugeneye bimufasha kuryoshya imibonano mpuzabitsina.

Turabibutsa ko kwa Masenge Life Center ari ahantu wasanga imiti yizewe ifasha abagabo barangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’abacika intege muri icyo gikorwa,dufite kandi imiti myiza ifasha abagore batagira ubushake n’abatagira amavangingo.

Dufite urubohero rwo guca imyeyo ku bakobwa n’abagore kandi bakagwiza vuba
Mwaduhamagara kuri iyi numero +250783441825

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa