Ikigo UNITED SCHOLARS CENTER kigiye kongera guhuza Abayobozi ba za Kaminuza zo hanze n’Abifuza kuzigamo
Yanditswe: Monday 26, Aug 2024

Ikigo UNITED SCHOLARS CENTER kivuga ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose , kuko imbogamizi bahuraga nazo zo gushaka za Kaminuza bigamo zabonewe umuti urambye.
Kuri ubu UNITED SCHOLARS CENTER ihuza Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ikabashakira za Kaminuza nziza mu Burayi, Amerika na Canada ndetse no muri Aziya, ikabashakira ibyangombwa byose bisabwa birimo ahari amashami bifuza, visa, uburyo bwo kwishura bworoshye, uburyo bwo (...)
Ikigo UNITED SCHOLARS CENTER kivuga ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose , kuko imbogamizi bahuraga nazo zo gushaka za Kaminuza bigamo zabonewe umuti urambye.
Kuri ubu UNITED SCHOLARS CENTER ihuza Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ikabashakira za Kaminuza nziza mu Burayi, Amerika na Canada ndetse no muri Aziya, ikabashakira ibyangombwa byose bisabwa birimo ahari amashami bifuza, visa, uburyo bwo kwishura bworoshye, uburyo bwo gucumbika n’ibindi byari bisanzwe bigoye.
Kuwa gatanu Taliki 30/08/2024 UNITED SCHOLARS CENTER yateguye ihuriro rizabera muri Marriot kuva saa tatu za mu gitondo rizahuza abahagarariye za Kaminuza isanzwe ikorana nazo mu Burayi no muri Amerika ndetse n’abashaka kuzigamo ngo bahabwe ibisobanuro birambuye!
Abashaka kujya kwiga umwaka utaha wa 2025 hari Kaminuza nziza muri Pologne, mu Budage aho bashobora kwigira n’ubuntu, muri Amerika na Canada aho bishoboka ko bamwe batanasabwa amafaranga ari kuri konti ngo wemererwe kujya kwiga n’izindi! Zose ubu igihe kiza cyo kuzuza ibyangombwa kikaba ari iki.
Aha hose rero, gutangira kwiyandikisha no gushaka ibyangombwa bikaba byaratangiye, kandi abazaba bari mu ihuriro ryo kuri iriya taliki 30/8 bifuza guhita batangira kwiga hakazaba hari abakozi ba UNITED SCHOLARS CENTER babibafashamo.
Kohereza abanyeshuli muri Kaminuza zo hanze UNITED SCHOLARS CENTER ibibasha kuko hari za Kaminuza ziri muri ibi bihugu ikoranye nazo hafi mu myaka 10 ishize buryo bwo korohereza abanyarwanda bashaka kuzigamo bakabona ibyangombwa n’ibindi biborohereza kwigayo batavunitse. Abanyeshuli barenga 400 bakaba barabonye uburyo bwo kwiga hanze binyuze muri iki kigo.
Umuyobozi w’iki kigo Ismail NIYOMURINZI ashimangira ko UNITED SCHOLARS CENTER yabashije gukuraho imbogamizi zose zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.
NIYOMURINZI agira ati " Mu mbogamizi zariho ni uko umuntu watekerezaga kujya kwiga I Burayi, Amerika cyangwa muri Canada yumvaga ko bihenze cyane kandi bigoranye. Ikindi ni impugenge ku ireme ry’amashuli ndetse n’umutekano w’abana babo”.
NIYOMURINZI akaba avuga ko UNITED SCHOLARS CENTER yaje ari igisubizo cy’ibi byose kuko igufasha guhera kuri kuri admission, ibyangombwa visa, kugufata ku kibuga, kubona icumbi muri Kaminuza ugiye kwigamo n’ibindi kandi ikaba ikorana na za Kaminuza zisanzwe ziri ku rutonde rw’izikomeye ku isi kandi umutekano w’abana ukaba wizewe.
NIYOMURINZI ashishikariza Ababyeyi n’Abana babyifuza kuzitabira ririya huriro zizabera muri marriot kuwa gatanu taliki 30/8/2024 kuko riba ari uburyo bwiza bwo gusaba ibisobanuro byimbitse, ndetse ubu ho ababyifuza bakazataha bamaze gutangira urugendo rwo kwiyandikisha.
NIYOMURINZI avuga ko ku bifuza kwiga hanze, hari amahirwe mu Budage yo kwiga baguha na buruse, hari amahirwe muri Amerika na Canada yo kujya kwigayo utagombye gusabwa umubare runaka w’amafaranga ari kuri konti ndetse n’amashuli ari ku kiguzi gito cyane haba muri Pologne no mu Bufaransa
Niba ushaka ibisobanuro byimbitse ku mikorere n’imikoranire ya UNITED SCHOLARS CENTER ndetse na Kaminuza ikorana nazo ziri hirya no hino ku isi wagana aho bakorera mu Mujyi hagati ku nyubako ya Centenury House muri itage ya kabili. Wanabahamagara kuri 0788307538 cyangwa kuri 0788304387 bakaguha ibisonuro birambuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *