skol
fortebet

Iwacu Trust Management ije gufasha abari mu Rwanda no mu mahanga gucunga imitungo yabo kinyamwuga

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

Kenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari mu gihugu cy’amavuko.
Hari bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bifuza gutangira ishoramari mu gihugu cy’amavuko, bakiringira bene wabo, inshuti zabo n’abandi bafitanye amasano bari mu Rwanda maze bakabaha inshingano zo kubagurira, kubagurishiriza no kureberera imitungo yabo (...)

Sponsored Ad

Kenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari mu gihugu cy’amavuko.

Hari bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bifuza gutangira ishoramari mu gihugu cy’amavuko, bakiringira bene wabo, inshuti zabo n’abandi bafitanye amasano bari mu Rwanda maze bakabaha inshingano zo kubagurira, kubagurishiriza no kureberera imitungo yabo ariko bikarangira babatengushye.

Kompanyi Iwacu Trust Management isanzwe ifite ubunararibonye mu kubaka no gucunga imitungo itimukanwa y’ubwoko bwose, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari mu Rwanda bifuza mu micungire y’imishinga yabo.

Iyi kompanyi ije gutanga igisubizo ibafasha kubagurira, kubagurishiriza, kububakira no kureberera imitungo yabo kinyamwuga, hirindwa igihombo cyangwa akarengane gaturutse ku cyenewabo kuko binagorana kwiyambaza ubutabera.

Serivisi z’iyi kompanyi kandi zifasha mu gutanga isura nziza mu ishoramari ry’imbere mu gihugu ryorohereza Abanyarwanda baba mu mahanga.

Aganira na UMURYANGO.RW, Umuyobozi Mukuru w’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, Mike URINZWENIMANA, agira ati: “Muri iki gihe icyizere kigenda gitakara mu isano abantu bafitanye, ntiyagakwiye kwirengagizwa kuko ntacyo twageraho tudafatanije, ariko iyo byagaragaye ko ifaranga rishobora gutokoza uyu mubano, biba byiza iby’amasano byigijwe ku ruhande. Ni yo mpamvu twatangije ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd nk’igisubizo mu gukemura zimwe muri izi mbogamizi.”

Urinzwenimana akomeza agira ati: “Dushaka ko bagenzi bacu, abavandimwe baba mu mahanga no mu Rwanda badafite umwanya uhagije bagira amahoro yo mu mutima bakumva batuje mu gihe imitungo yabo bazi ko imitungo yabo irimo icungwa neza mu Rwanda, tubashimira uburyo badahwema gufasha imiryango yabo n’ubwo baba batari kumwe, rero tumaze kubona ko hari icyuho muri serivisi bakeneye mu Rwanda, twahisemo gutangiza iyi kompanyi itanga serivisi hashingiwe ku bwumvikane n’amategeko arengera abakora ubucuruzi mu Rwanda.”

Zimwe muri serivisi z’ingenzi iyi kompanyi isanzwe ifasha abanyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda harimo kubafasha kubaka ,kubagurira no kubagurishiriza imitungo yabo , kubacungira imitungo yabo ndetse bakagezwaho raporo y’uko uwo mutungo uhagaze bishingiye ku masezerano bagiranye na Iwacu Trust Management Ltd.

Bagufasha kwishyura imisoro y’amazu n’amasambu ndetse no kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo mu irangamimerere , bafasha abanhayrwa baba mu mahnaga gutegura gahunda yo kugaruka mu Rwanda no gusura ibice nyaburanga bitandukanye, bagushakira imodoka, no kugutegurira aho uzasura ndetse bakaba bakugira inama ku bifuza gutangirira imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda.

Umwihariko wa kompanyi Iwacu Trust Management Ltd

Iyi kompanyi ifite ubunararibonye mu kubaka no gucunga imitungo itimukanwa y’ubwoko bwose, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza mu mishinga yabo mu Rwanda.

Nyuma yo kuba bagura cyangwa bakagurishiriza umutungo , bakurikirana neza raporo y’uko byakozwe neza kandi bagatanga raporo yuzuye ku babatumye byose bigakorwa hagendewe ku mategeko n’amasezerano yumvikanyweho n’imande zombi.

Ibisobanuro birambuye ku mikorere na Serivisi zitangwa n’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, wabisanga ku rubuga rwayo: http://iwacumanagement.rw/

Ushobora kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya ‘TRIUMPH House’ hateganye na Marine Super Market. Ushobora kandi kubahamagara kuri +250 788343330, cyangwa ukakabandikira kuri Email: [email protected] .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa