skol
fortebet

Reba LA LIGA kuri Startimes:FC Barcelona igiye guhura n’akazi gakomeye muri iki cyumweru

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona ifite abakunzi benshi ariko ikaba itari kubakora ku mutima muri iyi minsi,ifite imikino 2 ikomeye irimo uw’ikirarane itakinnye kubera ko yatangiye LA LIGA ikererewe biturutse ku kiruhuko yahawe nyuma yo gusoza amarushanwa y’iburayi itinze.

Sponsored Ad

Kuva mu 2008 yagiye isoza LA LIGA iri mu myanya ibiri ya mbere muri ndetse yatwaye iyi Shampiyona inshuro umunani muri 12 kuva icyo gihe.

Uyu mwaka biragaragara ko ishobora kwica aka gahigo keza yari ifite igihe cyose itagaruka mu bihe byiza kuko kugeza ubu,ifite amanota 17 ku mwanya wa munani, irushwa icyenda na Atlético Madrid ndetse na Real Sociedad za mbere.

Nubwo Atlético Madrid iheruka gutsindwa na mukeba Real Madrid muri LA LIGA,irayoboye ndetse iratanga icyizere mu kibuga.

Kugeza aho shampiyona igeze,FC Barcelona yabaye akazuyazi kuko ntiyakonje cyangwa ngo ishyuhe.Rimwe yitwara neza igatsinda imikino ikomeye,ubundi igatenguha abakunzi bayo.

Mu mikino 10 iheruka gukina,yatsinzwemo 4 ndetse inatsindwa mu buryo bugayitse na Juventus ibitego 3-0 muri Champions League.

Nyuma y’imikino ibiri ya Shampiyona, FC Barcelone yayoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo kubona intsinzi ebyiri,ikinjiza ibitego birindwi, yo itinjizwa, ariko nyuma y’aho ibintu byarahindutse kuko ubu ikeneye amanota kugira ngo ikomeze guhiga amakipe ari imbere.

Muri iki cyumweru, ifite imikino ibiri y’ingenzi, aho izahura na Real Sociedad ku wa Gatatu ndetse na Valencia ku wa Gatandatu. Iyi mikino yombi izabera i Camp Nou ndetse abafana ba FC Barcelona biteze ko niyitsinda izagaruka mu ruhando rwo guhiga igikombe.

Umutoza wayo, Ronald Koeman, yavuze ko ikipe ye iri gukina imikinire myiza.Ati “Turi ikipe yaremye uburyo bwinshi kurusha izindi muri shampiyona kandi ibyo biterwa n’uburyo bw’imikinire. Dufite abakinnyi nka Messi, Pedri [Pedro González López] na Griezmann. Bakeneye umwanya wo gukiniramo n’ubwisanzure mu kibuga. Muri ubu buryo bw’imikinire yacu, dukora ku buryo bibona cyane.”

“Turi mu bihe bikomeye nk’ikipe, atari gusa muri siporo. Hari ibindi bintu byinshi.Turashaka ibisubizo mu nzira zose.Ndabona abakinnyi bafite inyota kandi bashaka kuzamura urwego.Bazi neza aho dushaka kwerekeza.Ntabwo byahinduka mu minsi ibiri, urakomeza ugakora.”

FC Barcelona ntabwo izoroherwa n’iyi mikino 2 iri imbere.

Real Sociedad ni imwe mu makipe ahagaze neza magingo aya ndetse yayoboye shampiyona igihe kinini muri uyu mwaka w’imikino,mu gihe Valencia ari inyabigwi kuko yegukanye shampiyona inshuro esheshatu.

Umutoza Javi Gracia, afite ikipe irimo abakinnyi bato kurusha abandi muri La Liga aho ifite babiri ikinisha bihoraho nk’Umunya-Koreya y’Epfo ukina hagati, Kang-in Lee, na Yunus Musah uca ku ruhande rw’iburyo wujuje imyaka 18 mu mpera z’ukwezi gushize.

Yavukiye i New York, ku babyeyi bafite inkomoko muri Ghana. Musah yabaye mu Butaliyani imyaka 10 mbere yo kujya mu Ikipe y’abato ya Arsenal. Yagiye muri Valencia muri 2019, atangira kuyikinira muri Nzeri afite imyaka 17.

Amaze gukinira Valencia imikino yose ya La Liga uretse umwe gusa ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi bagezweho cyane muri ruhago ku isi.

Nubwo yakiniye u Bwongereza mu makipe y’abato, yahisemo gukinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yahamagawe inshuro ebyiri mu kwezi gushize, abanzamo ku mikino ya gicuti ya Wales na Panama.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazabasha gukurikira iyi mikino yombi ya FC Barcelone iri kuba ku mashene ya StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuganga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo agezweho [HD] muri Afurika ndetse gifite uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona ya La Liga.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa