skol
fortebet

Skol yamuritse ikinyobwa gishya kidasembuye yise ‘MALTONA’

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gishya cya ‘Maltona’ gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, nibwo uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro iki kinyobwa aho yagisangiye n’abakunzi bayo by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.

Abitabiriye iki gikorwa batandukanye bahuriye muri ‘Car Free Zone’ basogongera ku mwimerere ndetse n’uburyohe bw’iki kinyobwa ari nako basusurutswa na bamwe mu bashyushyarugamba.

Nyuma yo kuryoherwa n’iki kinyobwa, umwe mu basogongeye Maltona yabwiye UMURYANGO ko ari ubwa mbere ageze aho bataha ikinyobwa! Ati ni amahirwe kuri kuri njye yo kukinywaho bwa mbere. Ndabibwira n’abandi kuko sinakwihererana ibi bintu. Numvise Maltona iryoshye pe”!

Uwitwa Bahirwa yavuze ko ari umwe mu basanzwe bafata ibinyobwa bya SKOL Brewery by’umwihariko ibidasembuye ariko abonye icyo azajya anywa mu gihe yica icyaka.

Ati “Ni icyo kunywa cyiza kuri buri wese udakunda ibinyobwa bisembuye. Nanyweyeho bwa mbere nifuza gusubirayo ngera no ku ka gatatu, bivuze ko yandyohanye. Ubwo rero abatabonye amahirwe yo kugera hano bazayishake bayisogongera wenda nabo bamera nkanjye bakayihebera ku munsi wa mbere.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimangiye ko nta kabuza abantu bose bazagikunda bakagikundisha abandi kubera uko cyengetse.

Ati: “Twishimiye kumurika ku mugaragaro ‘Maltona’, ikinyobwa kidasembuye cyerekana itambwe yacu mu kugendana n’ibigezweho no guhanga udushya. Maltona ikozwe mu bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye.”

SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye mafaranga 600 gusa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa