skol
fortebet

SKOL yasinye amasezerano azafasha Rayon Sports gukina n’ibyamamare ku isi muri ruhago

Yanditswe: Thursday 30, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho (VCWC) akubiyemo kwamamaza ibikorwa byarwo mu mikino ndetse no gutegura ibirori bihuriza hamwe abafana ndetse n’imikino ibanziriza irushanwa izahuriza hamwe abakinnyi ba Rayon Sports n’ibi byamamare.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024,nibwo SKOL yasinye aya masezerano n’ubuyobozi bushinzwe iki gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho aho mu masezerno harimo ko uru ruganda ruzazenguruka u Rwanda rwerekana igikombe kizakinirwa,abafana batuye mu bice byo mu ntara bakerekwa imikino banywa ibinyobwa bya SKOL.

Hari kandi gushyira Rayon Sports y’abagabo n’abagore muri imwe mu mikino izakinwa n’ibindi byinshi.

Umuyobozi wa SKOL,Eric Gilson yabwiye abanyamakuru ko ari iby’agaciro kuba uruganda rwabo rwasinyanye amasezerano n’abayobozi b’iki gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho kuko bizabafasha guha abanyarwanda ibyishimo cyane ko ari intego za SKOL.

Umuyobozi wa VCWC nawe yavuze ko gukorana n’uruganda rukomeye nka SKOL bizabafasha gutuma iki gikombe cy’isi kigenda neza kuko rusanzwe rutegura ibitaramo byinshi.

Ushinzwe itangazamakuru muri SKOL,Tuyishime Karim,yabwiye itangazamakuru ko ibyo SKOL izakora muri iki gikombe cy’isi ari byinshi cyane ko ikinyobwa cyayo SKOL Lager kizaba aricyo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Ati: "Ibyo SKOL izakoramo[ mu gikombe cy’isi cy’aba Veterans] ni byinshi...Icya mbere SKOL azaba ari umuterankunga w’irushanwa ku rwego rw’igihugu.Icya kabiri,ikinyobwa cya SKOL Lager kizaba aricyo twavuga muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Ikindi cy’ingenzi nuko uruganda rwa SKOL arirwo ruzaba rutanga ibinyobwa byose bizaba bigaragara hariya ariko ku byerekeye inzoga.Ikindi nuko SKOL ariyo izategura ibirori byo kwerekana bazakinira bizazenguruka mu mijyi itandukanye."

Yavuze ko mu bindi bumvikanye ari uko muri aya marushanwa bazashyiramo abakinnyi ba Rayon Sports mu bagabo n’abagore ariko bo bakazakina mu marushanwa y’abakinnyi batanu kuri batanu.

Ati: "Ikindi muri aya masezerano hakubiyemo ko tuzashyiramo abakinnyi ba Rayon Sports mu bagabo n’abagore bakagaraga mu mikino izabahuza n’abanyabigwi.Ikindi kizabaho tuzategura ibitaramo itegura irushanwa.Ujya ubona ibikombe by’isi bikunda kubaho.Ama fan zone mu gihugu ahantu hatandukanye,bivuze ko umufana utazagera kuri stade ngo arebe iyi mikino tuzagerageza kumwegera binyuze mu tubari dukorana natwo."

Abateguye iki gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho bavuze ko ikipe izaba ihagarariye Amerika y’Amajyepfo izaba inayobowe na kizigenza Ronaldinho, izaba yambaye imyenda iriho ibirango bya SKOL LAGER.

Kuva tariki 01-10/09/2024 nibwo mu Rwanda hazabera igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru [Veterans Club World Championship].

Igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru kizabera mu Rwanda,kizitabirwa n’ibyamamare birenga 150 byamenyekanye ku isi mu mupira w’amaguru nka Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla,Oliver Khan,David Trezeguet, Jimmy Gatete n’abandi benshi.




Reba Video hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa