Skol yateguye igitaramo gikomeye muri Kigali Universal kizitabirwa na ba Bushali, Riderman, Bulldogg Papa Cyangwe n’Abandi.
Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024
Kuri uyu wa gatandatu taliki 16/11/2024, Skol ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Skol Malt yateguye igitaramo gikomeye kizitabirwa n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda bazwiho guhagurutsa imbaga kizabera muri Kigali Universel (hejuru muri CHIC), imiryango ikazaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba!
Kuri uyu wa gatandatu, Skol ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Skol Malt yateguye igitaramo gikomeye kizitabirwa n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda bazwiho guhagurutsa imbaga kizabera muri Kigali Universel (hejuru muri CHIC), imiryango ikazaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba!
Mu bahanzi bazitabira iki gitaramo harimo Bushal, Riderman, Bulldogg, Papa Cyangwe, B.Threy, ZEO Trap, Fireman n’abandi benshi bazaba bashyusha bikomeye abazakitabira.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo ba DJ bakomeye nka DJ Kalexx na Dj Smooth Kriminal. Abashyushyarugamba musanzwe mumenyereye mu birori bikomeye nka Anitha Pendo na Kate Gustave nabo bazaba babukereye!
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo izaba ari inoti imwe y’ibihumbi bitanu (5000Frws) gusa ariko uretse kuba iguha amahirwe yo kuryoherwa n’iyi concert, by’umwihariko iyi tike ikazaba ihita inaguhesha uburenganzira ku nzoga ebyiri za Skol!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *