skol
fortebet

Startimes izereka abakiriya bayo imikino ya UEFA Nations League aho ibigugu bizesurana

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

Umuntu udaha agaciro imikino ya UEFA Nations League kandi akunda umupira w’amaguru, abonye imikino 3 iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yakwisubiraho ku mwanzuro yafashe akihera ijisho kuri Startimes.

Sponsored Ad

Muri iyi weekend hari imikino ikomeye aho Portugal izakira Ubufaransa,Ububiligi bwakire Ubwongereza mu gihe Espagne izesurana n’Ubudage.Aya makipe agiye kwesurana ari mu myanya 10 ya mbere ku isi.

Mu itsinda rya A2,Ikipe ya mbere ku isi ariyo Ububiligi buzakira Ubwongereza I Leuven ku cyumweru.Abasore ba Roberto Martinez bazi neza ko gutsinda uyu mukino bizabafasha kwizera kubona itike yo kugera mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa izitabirwa n’ababaye aba mbere mu matsinda 4.

Mu mukino ubanza wabereye London, Romelu Lukaku w’imyaka 27, umaze gutsindira ibitego byinshi Ububiligi kuva bwatangira gukina nk’igihugu [55],niwe wari wafunguye amazamu icyo gihe.

Marcus Rashford na Mason Mount bahinduye ibintu bafasha Ubwongereza gutsinda uwo mukino ndetse bayobora itsinda gusa aya mahirwe baje kuyatera inyoni kuko mu mukino wakurikiyeho batsinzwe na Denmark igitego 1-0.

Mu Bubiligi,Ubwongereza bwa Gareth Southgate buzakina budafite ba myugariro barimo Harry Maguire na Reece James,bahagaritswe gusa Phil Foden wari wakuwe mu ikipe kubera imyitwarire mibi y’ubusambanyi yagaruwe mu ikipe.

Rutahizamu wa Manchester United, Mason Greenwood nawe wafatiwe mu cyaha kimwe na Foden we ntiyahamagawe.

Umutoza Southgate yagize ati “Ndumva byaba byiza ko yagumana n’ikipe ye mu mezi make akazamura urwego rwe.Gusa bose bari bahari ngo bahamagarwe kandi bazaba abakinnyi beza,ntawabishidikanyaho.Nta kibazo kigihari ku byabaye muri Nzeri.Byararangiye.”

Mu itsinda A3,ba rutahizamu Antoine Griezmann na Cristiano Ronaldo bahagaze neza I Burayi bazahurira I Lisbon,ubwo Portugal izaba yakiriye Ubufaransa mu mukino ukomeye wo kwishakamo uyobora itsinda cyane ko bombi banganya amanota 10.

Mu mukino uheruka wabahuje mu Bufaransa banganyije 0-0 bitera benshi kwibaza uzatsinda uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

Ubudage bwahanantutse cyane ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA,bubonye umwanya wo kwereka isi yose ko bugikomeye ndetse buyobore itsinda A4 Ukraine.

Iyi Ukraine yaherukaga gutsinda Espagne igitego 1-0,bityo n’Ubudage bugiye gushaka uko bwihimura kuri Espagne mu mukino uzaba kuwa Kabiri kuwa 17 Ugushyingo 2020.

Muri iyi mpera y’iki Cyumweru,Ubudage burakira Ukraine mu gihe Espagne izasura Ubusuwisi mbere y’uko ibi bigugu bitana mu mutwe mu mujyi wa Seville.Espagne niyo iyoboye itsinda n’amanota 7 mu gihe Ubudage na Ukraine banganya amanota 6.

Kubera ubukana iyi mikino ifite, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazishimira kuyireba ku mateleviziyo yabo iri kuba mu mashusho meza ya HD kuri StarTimes.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa