skol
fortebet

Startimes izerekana Europa League itoroheye Tottenham ya Jose Mourinho

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

Abakunzi b’ifatabuguzi rya Startimes bahishiwe imikino ibanziriza iya nyuma mu matsinda ya UEFA Europa League aho Jose Mourinho na Tottenham ye basabwa gutsinda bakagera mu mikino ya 1/32 cy’iri rushanwa.

Sponsored Ad

Mu gihe Arsenal na Leicester City zamaze gutera intambwe iganje izigeza muri 1/32 cy’iri rushanwa,Tottenham iracyahanganye na Antwerp mu kugera muri iki cyiciro

Kuri uyu wa Kane,Spurs ya kabiri mu itsinda J izerekeza muri Austria guhangana n’ikipe ya LASK nayo igifite amahirwe yo kugera mu kindi cyiciro.

Muri iri tsinda,Antwerp niyo ya mbere n’amanota 9 inganya na Tottenham ya Jose Mourinho gusa iyi kipe yo mu Bubiligi iyoboye kuko yamutsinze.

LASK ifite amanota 6 ariko irasabwa gutsinda kugira ngo ifate Spurs ya Mourinho bazacungane ku munsi wa nyuma nubwo Spurs yayitsindiye mu Bwongereza 3-0.

Spurs iri gushaka igikombe cya shampiyona mu Bwongereza imaze imyaka 60 idakoraho,iherutse kunganya na Chelsea 0-0.

Arsenal na Leicester nazo zo mu Bwongereza zamaze kubona itike igisigaye n’uguha akaruhuko abakinnyi bazo.

Arsenalyatsinze imikino yayo yose uko ari 4 mu itsinda B ndetse ubu irarusha amanota 6 Molde na Rapid Wien ziyikurikiye.

Arsenal ishobora kuruhura Pierre-Emerick Aubameyang mu mukino izakira Rapid Wien ariko izakomeza guha amahirwe Nicolas Pépé yo gukina cyane ko yahagaritswe imikino 3 muri Premier League.

Nicolas Pépé wageze muri Arsenal mu mwaka ushize avuye muri Lille ku kayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi yitwaye neza mu mukino iyi kipe ye yatsinzemo Molde ibitego 3-0 nyuma yo kunengwa kubera ikarita itukura yihesheje ku mukino wa shampiyona na Leeds.

Nyuma y’uwo mukino,Mikel Arteta umutoza we yaramusingije cyane ati “Guhera ku munota wa mbere,iimenyetso bye by’umubiri byagaragazaga ko arakora ikintu gikomeye.Tuzi ubushobozi bwe.Duhora twibaza igihe azagerera kuri urwo rwego.Umukino wa Molde n’urugero rwiza.Ni rwo rwego akwiriye gukinaho.Akwiriye gukomeza kuzamura urwego kuko arabishoboye.”

Mu myaka 3 ishize Arsenal yitabira Europa yageze muri ½ ,igera ku mukino wa nyuma ndetse ubushize yaviriyemo muri 1/32.

Ku ruhande rwa Leicester,Europa League n’irushanwa rishya.Mu cyumweru gishize yanganyije na Braga ibitego 3-3.umukino ukurikira izasura Zorya Luhansk muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa