skol
fortebet

StarTimes yahembye MissRwanda2021 Televiziyo ya "rutura" iri mu bwoko bwa Smart TV

Yanditswe: Saturday 20, Mar 2021

Sponsored Ad

Ingabire Grace yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021, Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness mu birori bisoza aya marushantwa byabereye mu Intare Arena kuri uyu wa gatadatu taliki 20/3/2021.
Ingabire yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye.
Uretse kuba Ingabire yahembwe imodoka nsha yo mu bwoko bwa Hundai, hari na sosiyete izndi zamugeneye ibihembo harimo nka StarTimes yamuhembwe (...)

Sponsored Ad

Ingabire Grace yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021, Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya Mbere mu gihe Igisonga cya Kabiri ari Umutoni Witness mu birori bisoza aya marushantwa byabereye mu Intare Arena kuri uyu wa gatadatu taliki 20/3/2021.

Ingabire yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye.

Uretse kuba Ingabire yahembwe imodoka nsha yo mu bwoko bwa Hundai, hari na sosiyete izndi zamugeneye ibihembo harimo nka StarTimes yamuhembwe Televiziyo ya Smart TV nini cyane ifite puse 55.

Ingabire wahise ashimira Imana ndetse n’ababyeyi be yahanuye abandi bakobwa bafite inzozi zo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ’kutagira ubwoba bwo guhatanira kugera ku cyo bashaka kuko byose bishoboka’.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko yinjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’ nawe yinjiye muri batatu.

Urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020. Amajonjora y’ibanze yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abakobwa 413 bo mu gihugu cyose. Aba bakuwemo 37 ari na bo batoranyijwemo 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye ikamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa