skol
fortebet

DORE MPAMVU ZISHOBORA GUTERA KUGABANUKA KW’AMASOHORO KU MUGABO BIGATERA INTANGA NGABO KUGENDA GAKE CYANGWA KUBA ARI IBIHUHWE ( ZIDAFITE UBUZIMA)?

Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Amasohoro agaragara igihe umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi atangiye kwiroteraho. Kuva icyo gihe kugeza ashaje, iyo nta bundi burwayi bikomeza kumubaho, inshuro zitandukanye gusa muri rusange ntiharenga ukwezi utiroteyeho.

Sponsored Ad

Kutiroteraho hagashira igihe kirekire biterwa n’impamvu zinyuranye harimo kurwara ukaremba cyangwa kuba ukora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Amasohoro hari abayitiranya n’intangangabo, nyamara siko bimeze. Ahubwo amasohoro aba arimo n’intangangabo uretse ko hari n’igihe ushobora gusohora ntihazemo intangangabo nk’igihe wifungishije burundu cyangwa uri ingumba (utabyara).

Ibigize amasohoro:

Ubusanzwe amasohoro agizwe n’ibintu 2; aribyo: intangangabo n’amatembabuzi zigendamo (liquide prostatique).

Intangangabo zikaba zikorerwa mu dusabo tw’intanga, duherereye mu mabya. Iyo za ntanga zikuze, cyangwa uri gukora imibonano mpuzabitsina, zirazamuka zigahura n’amatembabuzi akorerwa muri porositate (liquide prostatique), muri seminal vesicles no mu mvubura zitwa bulbourethral noneho urwo ruvange ni rwo rwitwa amasohoro.

Ayo matembabuzi yihariye hagati ya 25% na 30% by’amasohoro yose naho ukuntu aba ameze nk’anyerera bigaturuka ku matembabuzi ava muri seminal vesicles yo yihariye igice kinini kuko ari hagati ya 65% na 70% bya yose.

Ugereranyije iyo umuntu asohoye hasohoka hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 500 z’intangangabo iyo ari bukore imibonano mpuzabitsina intanga ngabo itera inda ni imwe gusa, izindi zose zirapfa. Intangangabo ziba zihariye gusa hagati ya 2% na 5% by’amasohoro yose.

Naho ugereranyije amatembabuzi ava mu mvubura ya bulbourethral niyo afata umwanya muto kuko ari munsi ya 1% akaba ariyo atuma aba ameze nk’abonerana aribyo bituma intanga zoroherwa no gutemberamo zijya muri nyababyeyi.

Amasohoro agizwe na: Fructose,Vitamine C,Zinc,Cholesterol,Protein,Calcium,Chlore,DNA,Magnesium,Vitamine B12,Phosphore,Acide urique,Acide Lactique,Azote,Ibiranga group y’amaraso,…

NI IZIHE MPAMVU ZISHOBORA GUTERA KUGABANUKA KW’AMASOHORO KU MUGABO BIGATERA INTANGA KUGENDA GAKE CYANGWA KUBA ARI IBIHUHWE( ZIDAFITE UBUZIMA)?

Guhorana umujagararo (strees)
Kuba waba urwaye diyabete
Kugira umubyibuho ukabije
Kuba urwaye indwara ya kanseri y’amabya
Uburwayi bwa infection ku myanya myororokere ku bagabo
Uburwayi bw’umwingo (goitre)
Indwara ya Varicocele yo kubyimba imitsi ijyana umwuka mwiza mu dusabo twamabya
Kubura vitamin C ihagije mu mubiri
Kubura vitamin B12 ihagije mu mubiri
Kugira ubushyuhe bwinshi hafi y’imyanya myibarukiro y’umugabo
Ubwoko bw’imiti unywa
Kunywa itabi ryinshi
Kunywa inzoga nyinshi
Ibibazo by’utunyangingo (genes)
WAKORIKI NGO AMASOHORO YAWE ABE ARI MENSHI KANDI AFITE INTANGA NGABO ZISHYITSE KANDI ZIHUTA?

Gabanya ibiro niba ufite ibiro by’umurengera
Gukora imyitozo ngorora mubiri ihoraho kandi itavunanye
Kwirinda kunywa itabi ryinshi
Kwirinda kunywa inzoga nyinshi kenshi
Kurya indyo ikize kuri Vitamin C, D, E, coQ10
Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge
Guhindura imyenda y’imbere kenshi
Kwirinda kunyonga igare igihe kirekire (kutarenza amasaha 5 utwara igare)
Kwirinda gutwara moto igihe kirekire
Kwambara imyenda y’imbere ikoze muri cotton
Gusizira umwanya uhagije
Kwirinda stress
Kurya indyo yuzuye muri rusanjye buri munsi
Kugabanya umwanya umara ukoresha telephone
Kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka tricomonas,imitezi,mburugu,Sida,…
Irinde ibyo kurya bifite umusemburo wa steroid(uboneka mu byo kurya byagenewe abantu baterura ibiremereye) ugabanya umusemburo wa testosterone
Kwivuza kare mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Kurya ibikungahaye kuri protein
Kunywa amazi ahagije
Gira ibihe byo gukorerwa massage
Irinde sauna no gukaraba kenshi amazi ashyushye
Gira umwanya wo kuruhuka no guhindura ibitekerezo urimo
Irinde kurarana imyenda y’imbere kugirano ibice bikora amasohoro bitabangamirwa
Jya ukunda kurya chocola yijimye (dark chocolate)
Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikoze mu bimera ijana ku ijana(%) ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ,abanyamerika na Malaisia ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko ihabwa ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga byita ku miti n’ibiribwa ireba ko nta byangiza ubuzima bwa muntu ibyo bigo ni nka :FDA(Food and Drugs Administration),GMP(Good Manufacturing Practice) na HALLAL(ikigo cyabayisilamu kigenzura imiti n’ibiribwa ko bitangiza ubuzima bw’umuntu(hamfull)

Iyi miti:

yongera amasohoro
Izamura umusemburo wa testosterone
Ituma intanga ngabo zikomera zikaba zishyitse ndetse ikanazirinda kuba zaba ibihuhwe
ifasha abagabo bagira ibibazo mu gutera akabariro birimo kurangiza vuba,gucika intege mu gutera akabariro,
ifasha abagabo batabasha kubyara ,ikiza ubugumba ku bagabo
ifasha abantu bahorana umunaniro udashira,..
Muri iyo miti twavugamo nka : Ca+Fe+Zi ,Revive capsules,Golden Six capsule,spirulina Tablet,Cordy royal jelly capsules...

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE

Dukorera muri Etaje ya mbere (1), mu muryango wa E050

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)

E-mail: [email protected]

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa