skol
fortebet

Reba LA LIGA kuri Startimes-Lionel Messi yagumye muri LA LIGA igiye gutangira

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

By Peter Auf der Heyde

Ubwo Messi yatangazaga ko yemeraga ko agiye kuguma mu ikipe ya FC Barcelona mu mwaka w’imikino utaha,mu cyumweru cya mbere cya Nzeri,benshi mu bakunzi ba ruhago muri Espagne bariruhukije.Messi ntabwo ari umukinnyi usanzwe.

Sponsored Ad

Yatwaye Ballon d’Or 6,uyu munya Argentine utaha izamu nta gushidikanya n’umwe mu bakinnyi beza cyane isi yagize.Ntabwo bitangaje ko ubwo yandikaga ibaruwa isaba kwigendera atari FC Barcelona gusa yahangayitse ahubwo La Liga yose yarakangaranye.

Ariko kuwa Gatanu ubwo umwaka wa La Liga 2020/21,Messi azaba akiri muri FC Barcelona ndetse nkuko yabitangaje azaha ibyo afite byose iyi kipe ye akunda cyane.

Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngere ku ntego zose,nizere ko nzatura intsinzi abantu bose badushyigikira n’imiryango yabo.Tugomba guha ibyiza abari mu bihe bigoye tugatsinda kandi twese hamwe dushobora gutsinda iyi virusi tukagaruka mu bihe bisanzwe.”

Amahirwe yo kugaragaza ubuhanga bwe azaza nyuma y’ibyumweru 3,umwaka mushya wa La Liga utangiye cyane ko imikino 2 ya mbere ya FC Barcelona yasubitswe kugira ngo yitegure biruseho kuko yitabiriye imikino ya UEFA Champions League yaviriyemo muri ¼ .

Real Madrid, Atletico Madrid na Sevilla bazatangira mu cyumweru cya 2.

Nyuma yo kubura amahirwe yo kurangiza mu makipe 4 ya mbere,amaso yose ku mukino w’umunsi wa mbere azaba ahanzwe ikipe yatunguranye mu mwaka w’imikino ushize ya Granada.

Iyi kipe ya Diego Martinez yarangije ku mwanya wa 07 muri Shampiyona,yahawe icyubahiro cyo kuzatangira ihangana na Athletic Bilbao.

Indi mikino izaba ishimishije ku munsi wa mbere wa shampiyona n’uwa Valladolid na Real Sociedad ndetse na Villarreal izesurana n’ikipe yazamutse ya Huesca.

Sociedad na Villarreal yabuze gato ngo yinjire mu makipe 4 ya mbere kandi yose nta kipe n’imwe yari yashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi bahenze.Aya makipe yombi afite abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu aribo Mikel Merino na Paul Torres.

Aba bombi bagaragaye mu mukino wa UEFA Nations League Espagne yanyagiyemo Ukraine ibitego 4-0 ndetse bombi bahanze amaso kwitwara neza muri LA LIGA.

Abakunzi ba ruhago muri Afurika bazagira amahirwe yo kureba iyi mikino n’indi yose ya La Liga ku mashusho meza ya HD,ku mashene atandukanye ya StarTimes.

Peter Auf der Heyde

Peter Auf der Heyde n’umwanditsi ukomeye wa siporo watsindiye igihembo mu gukora inkuru zicukumbuye ku mashampiyona akomeye.

Uyu avuka muri Afurika y’Epfo,akurikirana imikino nyafurika n’iyo ku mugabane w’I Burayi ndetse yabashije gukurikirana ibikombe bya Afurika 12 biri kuba live.

Yahoze akuriye itangazamakuru rya siporo mu cyongereza mu rugaga rw’itangazamakuru mu Budage [German Press Association],ubu ni inararibonye muri Bundesliga.

Auf der Heyde yakinnye nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Bosmont Chelsea mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo,ubu amara igihe kinini azenguruka afurika y’Epfo,Ubudage na UK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa