Family of Singers yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo bise "Umuryango Mwiza Live Concert"
Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

Abantu batandukanye bakomeje kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live concert" Session 2, cyateguwe na Family of Singers Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Kiyovu.
Iki gitaramo kizaba kuwa 27/10/2024 muri Camp Kigali aho guhera saa 14h00 abakunzi b’iyi korali bazafashwa bikomeye n’indirimbo z’iyi korali ikunzwe mu ndirimbo nka "Nzamusingiza", "Mwuka wera", "Ntabwo nkwiye kujya niganyira", "Itwitaho"," Ikidendezi", "Adonai" n’izindi.
Mu rwego rwo kugaburira abakunzi ba Gospel indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge, iyi korali yatumiye umuramyi mpuzamaganga Israel Mbonyi umuntu atatinya kwita kibonumwe dore ko atakigaragara cyane ku butaka bwa Kigali bitewe n’ibitaramo mpuzamahanga akomeje kwitabira.
Ndetse yewe n’iyo ari mu Rwanda usanga ya toroshi ndende y’abanyamakuru kugira ngo bayimumurikeho bisaba kuba ubifite mu masezerano bitewe n’imishinga iremereye irimo ibikorwa byo kwamamariza ibigo bikomeye afitiye amasezerano.
Mu gihe benshi bakomeje gushidikanya ko uyu muhanzi yaba ahari cyangwa adahari nk’uko bamwe mu bakunzi ba Paradise baherutse kubyandika ahatangirwa ibitekerezo, amakuru adashidikanywa ni uko uyu muramyi azaba ahabaye ndetse akaba yarabitangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram kandi akaba akomeje gutumira abantu.
Ibi bikaba byatangiye gutuma bamwe bibaza niba Camp Kigali itazaba ntoya hakaba hibazwa icyo abategura iki gitaramo bazakora igihe cyose ihema rya Camp Kigali rizaba ritoya.
Uyu muramyi uherutse gusohora indirimbo yise "Kaa Mami" kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga 1,300,000 mu minsi 11 yonyine, byitezwe ko azaririmba indirimbo zirimo "Nina Siri", "Nitaamini", "Sikiliza", "Malengo ya Mungu", "Baho", "Yaratwimanye", "Icyambu", "Hari ubuzima", etc....
Iki gitaramo kizaba icya nyuma uyu muramyi azakorera mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho azitabira igitaramo "Wakati wa Mungu" kizaba kuwa 02/11/2024 mu mujyi wa Dal Es Salaam.
Menya aho mwabona amatike!!!!
Biroroshye rero! Gurira ticket hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;
EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.
Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y’i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n’abazazindukira mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.
Umuyobozi wa Korali Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, yavuze ko muri iki gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert", Korali Family of Singers izaba yizihiza imyaka 15 imaze itangiye umurimo kandi ikaba ikomeje intego yatangiranye yo ‘Guharanira ubusugire bw’umuryango’ wo shingiro ry’Itorero ndetse n’Igihugu.
Ati “Izina Family of Singers rero rikomoka kuri iyo ntego. Iyo witegereje abaririmbyi bayigize bagizwe n’ingeri zose zigize umuryango: abakuze, ibikwerere, urubyiruko n’abana bacu nta ndirimbo baba batazi. Dushishikariza kandi abashakanye gukorana uwo murimo mwiza. Family of Singers igira n’ibindi bikorwa byiza bishishikariza abagize umuryango kubana neza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *