skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal barimo Aubameyang na Lacazette bifatanyije n’Abanyarwanda #KWIBUKA27

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 07 Mata 2021,u Rwanda rwatangiye Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi aho amakipe 2 afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bw’Igihugu muri gahunda yiswe “VISIT RWANDA” yatanze ubutumwa bwifatanya n’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Nyuma ya PSG,ikipe ya Arsenal nayo yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda #KWIBUKA27 aho yifashishije abakinnyi bayo barimo kapiteni Pierre Emerick Aubameyang,Alexandre Lacazette na Granit Xhaka biyongereyeho umutoza Mikel Arteta n’abandi.

Aba bakinnyi babimburiwe na Aubameyang batanze ubutumwa bugira buti “

Twifatanyije twese n’u Rwanda n’Abanyarwanda ku isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Duhaye icyubahiro abarenga miliyoni bishwe tunaha agaciro imbaraga n’umuhati w’abarokotse.

Mu kuzirikana amateka yahise,dushobora kubaka ejo hazaza heza…Mu myaka 27 ishize,u Rwanda rwaragutse ndetse impinduka zarwo n’igihamya cyiza gihamya umutima wo kwihangana w’ikiremwamuntu.

#Kwibuka-remember-Unite-renew

Mu Ugushyingo 2019,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul KAGAME yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru Smriti Vidyarthi wa Televiziyo yo muri Kenya ya NTV,amubwira ko gukorana na Arsenal bimaze kugira kinini bimarira u Rwanda kuko uretse kurumenyekanisha hari inyungu zituruka mu kuba ba mukerarugendo bariyongereye bakagira amafaranga baha u Rwanda.

Ati“Inyungu irahari mu buryo bwinshi kuko twasuwe na ba mukerarugendo incuro amagana, kandi abo ba mukerarugendo baduhaye amafaranga. Ntabwo baza kunsaba ngo njyewe mbahe amafaranga ahubwo bo baduha amafaranga. Dufite imibare ya nyayo y’abantu n’amafaranga bakoresheje by’umwihariko muri ririya shoramari, imibare mu buryo bw’amafaranga bashoye mu gihugu n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda gushora amafaranga muri Arsenal bakwiriye kugaragaza imibare bashingiraho aho kunenga gusa nta bimenyetso bifatika.

Yagize ati “Kunenga bikwiye kujyana n’ibimenyetso, ntabwo bihagije kuvuga ngo iki ni kibi kuko ngo unenga gusa, kuko hari umuntu uza kukwizera. Ndatekereza ko byaba byiza unenze uvuga uti ibyo uri gukora ni bibi ukabiherekesha imibare, ukanyereka uburyo ari bibi. Ntabwo bihagije kumbwira ngo wari ukwiye gushora amafaranga yawe hariya, yego nshobora kuyahashyira, ariko byaba byiza unyeretse uko byambyarira inyungu nyinshi kurusha aho nayashoye.”

Kuva mu 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangiye gukorana na Arsenal mu bufatanye bugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, rwinjije miliyoni 33£ mu gihe rwari rwiteze kubona miliyoni 28£ ndetse gukorana n’iyi kipe yo mu Bwongereza byongereye umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa