Abatuye Sénégal harimo Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

Abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal n’abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyo gahunda yabimburiwe no gushyira indabo kuri Place du Souvenir Africain ahari umwanya washyizwemo ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wanahariwe kugaragaza ku buryo buhoraho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushyitsi mukuru muri iyi gahunda yari Jenerali Jean Baptiste TINE, Minisititi w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano w’Abaturage wa Senegal. Mu ijambo rye, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano y’Isi yose by’umwihariko Umugabane wose wa Afurika, ko abantu bose bakwiye kuyikuramo isomo kugira ngo bubake Afurika izira amacakubiri, ifite amahoro n’ubumwe.
Yashimye ko Umuryango w’Abibumbye kimwe n’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe yafashe ibyemezo ko itariki ya 07 Mata uba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yagaragaje ko u Rwanda ari intangarugero mu budaheranwa, gutanga imbabazi no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus BIZIMANA, yagarutse ku mateka mabi ashingiye kuri politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri aho Ubuyobozi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya kabiri bwashimangiye politiki mbi y’abakoloni yo gucamo ibice Abanyarwanda kugeza hakozwe Jenoside y’Abatutsi mu 1994 ubwo yahagarikwaga n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME zahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu. Yaboneyeho umwanya wo gushimira intwari zitanze zigahagarika Jenoside, abarinzi b’Igihango bahishe abatutsi bahigwaga ndetse na bamwe mu banyamahanga barimo ingabo za Senegal zari mu Rwanda zarokoye Abatutsi ndetse umwe muri bo Capitaine Mbaye Diagne akahasiga ubuzima mu gihe amahanga yose yari yateye umugongo u Rwanda.
Yagaragaje ko umusingi w’iterambere u Rwanda rurimo ushingiye ku buyobozi bwiza rufite, rwafashije Abanyarwanda kunga ubumwe no kugira icyerekezo kimwe.
Perezida wa IBUKA muri Sénégal, Dr Yves Rwogera Munana, yasabye ko abantu bose bakwiye gufatanya kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n’ubu bagihabwa urubuga bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagaragaje impamvu Umuryango IBUKA ugomba kubaho kugira ngo ayo mateka mabi akomeze kumenyekanishwa.
Muri iyo gahunda yo Kwibuka31 hanatanzwemo ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku budaheranwa bw’Abanyarwanda imbere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Icyo kiganiro cyatanzwe na Madamu Berthilde GAHONGAYIRE, Umuyobozi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA) ku Rwego rwa Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati wagitanze nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ku mateka mabi yaranze u Rwanda, amavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri bimwe mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Urubyiruko na rwo rwahawe umwanya rutanga ubutumwa harimo n’umuvugo witwa « AMARIRA » wagaragaje amateka mabi u Rwanda rwaciyemo ariko n’icyizere cy’ejo heza. Habaye kandi n’umugoroba wo kwibuka, ahatanzwe ubutumwa binyuze muri za video ku mateka y’u Rwanda n’inzira yo kwiyubaka aho Jacqueline Uwamwiza, umunyamuryango wa IBUKA yatanze ikiganiro ku « Kwibuka twiyubaka » ashishikariza abakitabiriye kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yitanzeho urugero nk’uwiciwe abantu bagera ku 137 mu muryango we, ariko ntaheranwe n’agahinda agaharanira kubaho no gutera imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *