skol

Bicishije amagambo n’inyandiko-Minisitiri Dr. Bizimana ku ruhare rw’itangazamakuru rutwitsi muri Jenoside

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi no kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Mata 2026, ubwo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Barore Cléophas, yavuze ko abari abanyamakuru bishwe bazira uko bavutse atari uko bishe amahame y’umwuga.

Yakomje ati “Ntibavuze ibyicisha, ntibanditse ibyicisha kandi nta n’amahame y’umwuga bari bishe. Kuba bari ibimenywabose, bakoraga ibyakundwaga ntibyabarengeye ahubwo byabaye impamvu yo guhigishwa uruhindu kuko ku mujenosideri nta cyari kigifite agaciro ku Mututsi.”

Yanagaragaje ko kandi hari abandi bari abanyamakuru baburanishijwe no mu nkiko Mpuzamahanga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwadede Isimbi Diane mwene Shabakaka Vincent wari ufite ikinyamakuru cyitwaga Kiberinka.

Yavuze ko umubyeyi we yagerageje gutanga umusanzu we akoresheje itangazamakuru mu guhangana n’urwango rwari rwarabibwe mu Banyarwanda n’ibinyoma byatangazwaga ku Nkotanyi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Ngabonziza, yasabye abanyamakuru kwanga urwango no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Amateka mabi y’igihugu cyacu yatweretse ko ikaramu n’ijambo bishobora gusenya cyangwa kubaka…uyu munsi ni uwo kuvugurura isezerano ryacu, twirinde kuba umuyoboro w’imvugo zihembera urwango.”

Ngabonziza yavuze ko abanyamakuru bakwiye kwima ijambo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa abashaka kuyipfobya, kandi bakirinda kuba imiyoboro y’urwango.

Ati “Tugomba guhesha agaciro bagenzi bacu bishwe turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twima ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abashishikajwe no kugereka amateka yacu n’abifuza gusenya ubumwe n’ibyo abanyarwanda bagezeho.”

Yasabye ko umwuga w’itangazamakuru ukwiye kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi abanyamakuru bagakumira imvugo z’amacakubiri.

Ati “Umwuga wacu ugomba kuba urumuri rw’ubumwe, ubwiyunge n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, dukumira amacakubiri aho yaba aturutse hose.”

Perezida w’Umuryango IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze uko itangazamakuru ryafashije mu kubiba urwango rwo kwanga Umututsi.

Yashimye uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, itangazamakuru riri mu murongo wo kubaka igihugu aho kugisenya.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka mabi.

Yerekanye ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi iba, itangazamakuru ryagize uruhare mu gucengeza urwango mu bahutu bashishikarizwa kwica Abatutsi.

Yanagaragaje ko hari abari abanyamakuru baburanishijwe mu nkiko mpuzamahanga barimo Nahimana Ferdinand, Barayagwiza Jean Bosco na Hassan Ngenze barezwe mu rubanza rumwe.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko hari ibyiciro by’ibinyamakuru bitandukanye birimo ibya Leta, ibyavugaga ko byigenga ariko bikorana na Leta n’ibyigenga bitajyaga imbizi no kwigisha urwango.

Yagaragaje ko RTLM yashakiwe abanyamakuru b’abahanga na bamwe mu bahoze ari abayobozi mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi bwo bwo kubasha kugera ku ntego ya politiki mbi y’urwango mu Banyarwanda.

Yanagaragaje kandi abanyamakuru batandukanye bakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR), Imvaho, Kangura, Kinyamateka n’ibindi bitangazamakuru bagize uruhare mu kubiba urwango.

Yanasobanuye ko mu kwirinda ko RTLM yava ku murongo, umuriro wayo wahujwe n’uwa Perezidanse ya Repubulika bitewe n’agaciro yahabwaga.

Yagaragaje ko hari abayobozi mu nzego za leta bajyanywe muri komisiyo z’imiyoborere ya Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), bagakomeza no kuba mu nshingano za leta.

Uwitwa Donath Hakizimana yari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, yagombaga gushakira RTLM amakuru no kuyishakira abanyamakuru bizeye kandi b’intagondwa.

Gaspard Musabyimana uba mu Bubiligi aho afite Radio Inkingi igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, yari ashinzwe ibiganiro no gukorana na ba maneko bose b’igihugu.

Hari Ferdinand Nahimana, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, wananditse inyandiko ishishikariza ukwishyira hamwe kw’Abahutu bakarwanya Abatutsi muri gahunda ya Jenoside bitaga “Auto-défense civile”.

Aba bose n’abandi benshi bari bagize izi komisiyo, bashatse abanyamakuru bizeye kandi b’abahanga, bakabakura muri ORINFOR, hanyuma bagakora ubukangurambaga bwo kwica Abatutsi.

Bizimana yanagaragaje uruhare rwa Kinyamateka mu gucengeza urwango mu Banyarwanda mu bihe bitandukanye, yifashishije inyandiko zayo z’ibihe binyuranye.

Ni uko batwaye Hitimana Noheli, Hakizimana Joel, Ananiya Nkurunziza, Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki, Joseph Gatsikira n’abandi bari abanyamakuru bazi kuryoshya ibiganiro kuko bakoraga ibyiganjemo imiziki amakuru y’imikino n’amakuru asanzwe.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bicishije amagambo bakoreshaga kuri radio, televiziyo n’ibitangazamakuru.

Ati “Ntabwo bigeze bafata umuhoro ngo bice, ntibafashe grenade ngo bazitere mu bantu, ntabwo bafashe imbunda ngo barase, ntabwo bafashe nta mpongano y’umwanzi. Bicishije amagambo, bicisha inyandiko. Umunyamakuru rero akenshi yicisha amagambo kandi amagambo arica.”

Yakomeje ati “Kwica binakorwa hakoreshejwe inyandiko, hakoreshejwe amagambo kandi ni ho Jenoside itangirira.”

Dr. Bizimana yagaragaje ko nta muntu mu gihugu cyabayemo Jenoside ushobora kugira umurengwe wo kwibagirwa amateka cyangwa ngo yitware nk’aho atazi aho igihugu cyavuye.

Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside gifite amateka akakaye ya politiki y’irondabwoko, irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munyamakuru, umunyapolitiki, nta muntu uwo ari we wese wagombye kwitwara nk’aho ari mu gihugu kidafite uyu mwihariko. Rwose biragaragara hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki bafite umurengwe, batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu.”

Yasabye Abanyamakuru kwigira ku banyamakuru beza, birinda kujya mu murongo w’urwango, kubiba amacakubiri n’ingengabiterezo ya Jenoside ahubwo bagaharanira kubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa