skol
fortebet

Gahunda y’ibikorwa byo #Kwibuka27 hazakoreshwa cyane ikoranabuhanga

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, yabwiye RBA ko guhera kuri uyu wa 07 Mata 2021 hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, haratangira ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Sponsored Ad

Umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Igihugu urabera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Bitandukanye n’umwaka ushize ubwo Abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, kuri iyi nshuro nyuma y’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kigali hazakurikiraho umuhango nyir’izina uzabera i Rusororo mu Intare Arena.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iki gikorwa kirakurikira umuhango wo gutangiza icyunamo ari nacyo kizavugirwamo ubutumwa nyamukuru.

Mu baracyitabira harimo abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abo mu nzego z’ibanze, abikorera, abanyamadini n’abacitse ku icumu n’ibindi byiciro bitandukanye.

Ati “Mbega ibyiciro byose by’Abanyarwanda bizahagararirwa muri icyo gikorwa kizabera mu Intare Arena, kirangwe n’ibiganiro, ubuhamya, indirimbo ndetse n’ubutumwa nyamukuru bugenewe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’amahanga yose. Icyo ni igikorwa gishya ugereranyije n’umwaka ushize.”

Dr Bizimana yavuze ko abandi Banyarwanda barakurikira ibi bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ririmo Radio na Televiziyo, ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

CNLG ivuga ko ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba w’icyunamo byose nta bizaba. Ni mu gihe kandi icyumweru cy’icyunamo ibikorwa bisanzwe biba mu bihe bisanzwe byo kwibuka bizajya biba hatangwa ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko gushyingura byemewe, ni nako bizagenda aho uturere twagiye tubona imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri uyu mwaka bizakorerwa ku nzibutso ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Dr Bizimana ati “Bivuze ko abaturage bafite ababo bataburuwe muri ibi bihe, imiryango izajya igena abayihagararira bakurikije umubare, inzego z’ibanze zizabikurikirana, iz’umutekano n’iz’ubuzima zizabikurikirana nk’uko bisanzwe ku buryo amabwiriza yubahirizwa.”

Yakomeje agira ati “Iki kirajyana no kuba abantu bajya gushyira indabo ku nzibutso nabyo ni ibintu bifasha kwibuka ababo, kuzirikana abacu, icyo gikorwa nacyo abantu bashobora kuzajya bajya kugikora ariko bubahirije nanone ya mabwiriza yo kwirinda Covid-19, birinda kugenda ari benshi, ari ikivunge, hakajyayo umubare ugenwe wemewe.”

Dr Bizimana avuga kandi ko abantu bakwiye kwirinda kujya bafata amamodoka arimo abantu benshi ngo babaherekeze nk’uko byari bisanzwe ahubwo bagashishikarizwa kujya bipimisha Covid-19, mbere yo kujya ku nzibutso.

Ati “Bashobora kubikora mu byiciro bitandukanye cyangwa ku minsi itandukanye, ariko tunabashishikariza kubanza kwipimisha Covid-19 bakamenya uko bahagaze noneho kuba bagiye no kujya mu ruhame icyo bakacyubahiriza kandi bakirinda kugendera rimwe ari benshi. Inzego ntizabyemera kuko amabwiriza aba agomba kubahirizwa uko ateye.”

Yasabye inzego z’umutekano n’izishinzwe ubuzima kuzagira uruhare mu kurinda abaje gushyira indabo ku mva z’ababo, kugira ngo bajye birinda kuhatinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa