Kentwood yemeje tariki 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2026
Umujyi wa Kentwood wo muri leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, washyizeho iya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 6 Mata 2026, ubwo u Rwanda rwiteguraga gutangira icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Stephen C.N. Kepley, muri iri tangazo yagaragaje ko Amerika isanzwe yakira impunzi ziturutse hirya no hino ku Isi zarokotse ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere, kandi no mu Rwanda guhera ku wa 7 Mata kugeza 4 Nyakanga ibyo bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere byahabaye hakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyo minsi Abatutsi barenga miliyoni barishwe barimo abagabo, abagore n’abana.
Riti “Amerika n’umujyi wa Kentwood byabereye ubuhungiro abarokotse Jenoside kuri ubu basigaye ari abaturage ba Amerika, bityo njye Stephen C.N. Kepley, Umuyobozi w’Umujyi wa Kentwood nemeje uwa 7 Mata 2026 nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yakomeje asaba abaturage ba Kentwood kwigira ku mateka y’ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi ku Isi.
Ni igikorwa cyaguye neza Abanyarwanda cyane cyane abarokotse batuye muri Amerika bagize Umuryango wa IBUKA USA, bagaragaza ko ari uguha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe, abarokotse ndetse n’imiryango yabo.
Umuyobozi mukuru wa IBUKA USA, Marcel Shyaka, yavuze ko kuzirikana uyu munsi ari kubongerera imbaraga zo guhangana n’abayihakana.
Ati “Ibi byemeje ukuri kw’amateka yacu ndetse biha agaciro abazize Jenoside. Kwemezwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse na leta biha imbaraga ibihe byo kwibuka, bigaca intege abahakana ndetse bigatuma turushaho kurwanya no gutuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ku Isi.”
Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda baba muri Kentwood, Caleb J. Uwagaba, yagaragaje ko ibi bigiye kubafasha kurushaho kwitegura neza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukoresha iki gihe mu kwigisha ko ibyabaye ku Rwanda ari isomo ku Isi yose bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.
Ati “Ibi ni ukwifatanya n’abarokotse bakiri mu rugendo rwo gukira ibikomere. Ni no kutwibutsa ko kwibuka bijyana n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuvugira ikiremwamuntu. Ibyabaye mu 1994 ntabwo ari isomo ku Rwanda gusa ahubwo ni iry’Isi yose.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *