skol

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyasha gikomeye ku nyokomuntu

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2026

featured-image

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyasha gikomeye ku nyokomuntu n’umuryango nyarwanda, yerekana ko inzirakarengana zishwe zizira uko zavutse zizahora zibukwa.

Byagarutsweho mu butumwa iyo komisiyo yatanze bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bukomeza buti “Imyaka ibaye 32 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, tukazirikana duha icyuhahiro abo yahitanye kandi tugakora urugendo rw’isanamitima, isanabuzima no kwiyubuka mu budaheranwa. Abo bavandimwe bacu bishwe bazira uko Imana yabaremye, ni inzirakarengane. Tuzahora tubibuka mu buzima bwacu kuko dusangiye isano ikomeye.”

Komisiyo yakomeje igaragaza ko Jenoside ari icyasha gikomeye ku nyokomuntu yose no ku muryango nyarwanda.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyasha gikomeye ku nyokomuntu yose no ku muryango nyarwanda by’umwihariko Twatatiye igihango kiduhuza nk’Abanyarwanda, bamwe bijandika mu byaha byo kwica abaturanyi babo n’abavandimwe, abandi basahura ibyabo, bihakana ubuvandimwe dusangiye twese. Birababaje cyane. Ntibizongere ukundi.”

Yerekanye kandi ko ishima abateye umugongo ubugizi bwa nabi, bagahitamo gutabara abaturanyi, inshuti n’abandi bahigwaga babahungiyeho, ndetse bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo.

Ikomeza iti “Ubuhamya bwabo buraduhumuriza, bukatubera urugero kandi bukadutera imbaraga. Ni umurage mwiza twese dukwiye kubakiraho, kugira ngo tugire igihugu cy’amahoro mu binyejana byinshi biri imbere.”

Yakomeje yibutsa ko kwibuka amateka y’u Rwanda ashaririye bitagamije guhembera inabi n’inzigo ahubwo ari inshingano yo gusigasira umurage w’abatabarutse kandi ko bibungabunga amahoro muri sosiyete iyo bidahariwe abantu bamwe.

Iti “Kwibuka ni ibya twese, si iby’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Ni inshingano yacu twese nk’Abanyarwanda kuko isano iduhuza nk’Abanyarwanda idakwiye kugira igituma yibagirana cyangwa isubira inyuma.”

Yasabye umuryango w’abakirisitu kurangwa n’ibikorwa n’imvugo byuzuye ihumure rikomoka kuri Nyagasani Yezu, kuzirikana ibibi byabaye no kurebesha bagenzi babo indoro y’urukundo rw’Imana.

Yagaragaje kandi ko abakirisitu bafite inshingano yo kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abakirangwa n’ingengabitekerezo yayo.

Iti “Ibyo byose ntaho byatugeza usibye kudusubiza inyuma no gusenya ibyiza twebwe Abanyarwanda tubumbatiye birimo ubumwe, ubwiyunge, imbabazi n’ubudaheranwa. Nk’abakristu, turi mu ba mbere bahamagarirwa gusigasira izi ndangagaciro.”

Yasabye kandi ababyeyi guharanira kurera abato bigishwa amateka y’ukuri no kubatoza gukundana no gukora ibyiza.

Yakomeje igira iti “Ikindi dusabwa ukurera abakiri bato, bo bagize amahirwe yo kutamenya amahano ya Jenoside tukabarera mu muco mwiza wo kubahana, gukundana no kwihambira ku cyiza.”

Yongeyeho ko “Gutoza abato umuco w’amahoro n’ubumuntu bizatuma bakurana umutima mwiza, batishishanya, batarondana ahubwo bazakure baharanira icyahesha buri wese icyubahiro n’agaciro.”
Yagaragaje kandi ko nubwo igihugu cyanyuze mu bihe by’umwijima w’icuraburindi, hishimirwa intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwiyunga, kwiyubaka, gusaba no gutanga imbabazi hagamijwe ubudaheranwa no gukira ibikomere.

Yasabye abakirisitu kandi kwirinda amagambo mabi n’ibikorwa bibi bikomeretsa umutima, ahubwo bakabaho bahumurizanya kugira ngo amahoro y’Imana asagambe mu mibereho ya buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa