skol
fortebet

#Kwibuka 28:Intore Masamba yavuze kuminsi 100 yo kwibuka,asaba abanyarwanda kudaheranwa n’agahinda

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana Gakondo Intore Masamba yavuze ko iminsi ijana yo kwibuka ari umwanya mwiza wo gusubiza agaciro abakambuwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda yagize ubutumwa agenera abanyarwanda abo yise abavandimwe abifuriza gukomera aho yagize ati"Muvandimwe dufatanyije urugendo.dutangiye iminsi 100 y’urugendo rwo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Reka ntibibe umwanya wo kwiheba ahubwo bibe umwanya mwiza wo guha agaciro bambuwe ndetse tunabibutsa ko turiho ahabo n’ahacu.

Intore Masamba yakomeje gusaba abanyarwanda gukomera abasaba abibutsa aho bavuye nk’ikimenyetso kigaragaza ko ejo ari heza ati" Ndakwifuriza gukomera, ndakwifuriza gukomera, dufatane urunana mfata ngufate. Twavuye kure hatagira munsi yaho tubasha kubaho n’ikimenyetso cy’uko ejo hacu ari heza. Ndiho kuko uriho.Twibuke twiyubaka."

Intore Msasamba n’umuhanzi wakunze kugaragaza umusanzu we mu bihe byo kwibuka abinyujije mu indirimbo z’isanamitima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa