skol
fortebet

#Kwibuka28: Giramata w’imyaka 18 yageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure abinyujije mu indirimbo yise’Amarira ndira’.

Yanditswe: Saturday 09, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Giramata w’imyaka 18 yamenyekenye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagenenye abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 indirimbo y’ihumure yise ’Amarira ndira’.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukiri muto mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Giramata Jean D’Arc yageneye ubutumwa bw’ihumure Abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo yise’Amarira ndira’. Ni kunshuro ya 28 u Rwanda rufatanyije n’isi yose muri rusange baribuka Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro yagiranye ni Inyarwanda Giramata yyavuze ko indirimbo ’Amarira Ndira’ ari indirimbo yakoze mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda n’isi yose kwibuka ku nshuro ya 28 Jenocide yaakorewe Abatutsi muri Mata 1994. yagize ati" Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 n’Abanyarwanda bose muri rusange".

Giramata wamenyekanye asubiramo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana z’Abahaanzi batandukanye nka Aline Gahongayire, Islael Mbonyi n’abandi nyuma agataangira gukora ize bwite yavuze ko n’ubwo Jenocide yabayeho ataravuka kuri ubu yibuka nkuwayibonye amaso ku maso bitewe n’ibyo yabwiwe n’ababyeyi, ati"Ntabwo Jenocide yabaye ndiho,ahubwo navutse yararangiye, ariko ibyo numvanye ababyeyi kenshi bituma numva nsa n’uwayibonye amaso ku maso".

Indirimbo’Amarira ndira" yanditswe na Bright Karyango usanzwe amufasha mu muziki we wa buri munsi, Giramata yavuze ko n’ubwo atari we wayanditse ariko akiyihabwa yahise ayikunda cyane ati" Iyi ndirimbo nkimara kuyumva nahise nyiyumvisemo kuko nange ibiyikubiyemo bihora bingaruka mu matwi kenshi, ubu dufite abantu babariye kuntoki mu muryango kandi bambwira ko kera iwacu twahoze ari umuryango mugari".

Giramata yasoje agenera ubutumwa abanyarwanda abasaba gukundana no gushyira hamwe kuko yizera ko ahari urukundo nta bwicanyi bwaharangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa