skol
fortebet

#Kwibuka28: Minubumwe yatangaje ibikorwa bitemewe mu cyumweru cyi’cyunamo

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje amabwiriza ajyanye n’ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo.

Sponsored Ad

Ni kuwa 10 Mata 2022 Minubumwe yasohoye itangazo rivuga ko ’Ishingiye ku itegeko N0 15/2016 ryo kuwa 02/05/2016 rigenga umuhango wo Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenocide yakorewe Abatutsi, itanze amabwiriza akurikira mu rwego rwo gusobanura ibikorwa bwo kwishimisha n’imyidagaduro bibujijwe mu cyumweru cyi’cyunamo’.

Minubumwe ivuga ko icyumweru cyi’cyunamo kingana n’iminsi 7 uhereye kuwa 7 Mata kugeza kuwa 13 buri mwaka.

Iyi minisiteri ivugaa ko icyo cyumweru ari umwanya Abanyarwanda bafata ndetse n’inshuti zabo wo guha umwihariko ibikorwa byo kwibuka, kunamira jenocide yakorewe Abatutsi 1994 n’igihe kandi cyo gukomezanya no kuzirikana ubukana, uburemere n’ingaruka bya Jenocide’.

Yatangaje ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cyi’cyunamo harimo ibirori by’ibyishimo bihuza abantu benshi aho ariho hose. Ubukwen’indi mihango ijyanye nabwo, Umuziki utajyanye no Kwibuka,haba muri siporo ikorewe mu mazu yabugenewe(Gym),mu tubari, aho bafatira amafunguro, Salon de Coiffure, aho batunganyiriza umuziki(Studio),n’ahandi hahurira abantu benshi nk’aho abagenzi bategerereza imodoka’.

Habujijwe kandi amarushanwa y’imikino ya siporo rusange ihuza imbaga y’abantu, imikino y’amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo byo munzu z’utubyiniro, utubari, iby’indirimbo,iby’urwenya, Sinema, Ikinamico n’ibindi bijyanye nabyo’.

Minubumwe yakomeje kwibutsa Abanyarwanda ko ibikorwa, amagambo n’inyandiko bigamije gutesha agaciro kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi, gushinyagura, kwigamba, gutera ubwoba, gushimagiza no guha ishingiro Jenocide ari icyaha kandi gihanwa n’itegeko’.

N’itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, risoza rivuga ko uretse ibivugwa muri aya mabwiriza bibujijwe, ibindi bijyanye n’imibereho, ubuzima, ubucuruzi n’ubukerarugendo bikomeza’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa