skol
fortebet

#Kwibuka28: Nel Ngabo yageneye ubutumwa urubyiruko

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya 28 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi 19944, ni muri urwo rwego abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza uruhare rwabo barimo Nel Ngabo wagaragaje ko ifatanyije n’Abanyarwanda ndetse asaba urubyiruko bagenzi be ko aribo bakwiye gufata iyambere mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uri mu bahanzi bakunzwe na Benshi mu Rwanda yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye’ Byakoroha, Nzagukunda,Perfect nizindi nyinshi.

Kuri uyu waa kabiri 12 Mata 2022 Nel anagabo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda kandi ko nk’urubyiruko yiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi anaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati""Ku nshuro ya 28 turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’Abanyarwanda cyane cyane nkatwe urubyiruko tugomba guhaaranira ko Jenocide itazongera kubaho ukundi, tukarwanya abapfobya Jenoside n’abahembera amacakubiri.

Dukomeze Kwibuka twiyubaka."

Ubu butumwa uyu muhanzi yabutanze kimwe n’abandi bahanzi bose bakomeje kugaragaza ubufatanye muri ibi bihe byo kwibuka batanga ubutumwa bw’ihumure ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza, kandi bakomeje kugaragaza ko bafite inyota yo kumenya Amateka yaranze u Rwanda nkuko tugenda tubabona mu bikorwa bitandukanye nko gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye Gisozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa