skol
Kigali

#Kwibuka28:Ngabonziza Augustin yavuze ibyo yibukira k’umuhanzi Sebanane Andre wahoze ari inshuti ye

Kwibuka   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 11 April 2022

Ngabonziza Augustin wabaye inshuti na Sebanani Andre kuva mu 1979 wanakanyujijeho mu bihe bye bya kera ubwo yabarizwaga muri Orchestre Les Citadins, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahishuye ibyo yibukira kuri Sebanani wari inshuti ye akaza kwicwa muri Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.


Sebanani Andre yari umunyamakuru akabifatanya n’ubuhanzi ndetse yarafite igikundiro cyane n’ubu agikundwa na benshi n’ubwo atakiriho, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye n’ubu zingicurangwa nka’ Urabaruta,Zuba ryange, Urwo ngukunda ni cyimeza,Nkumbuye umwana twareranwe n’izzindi nyinshi harimo iyitwa ’Susuruka yaririmbanye n’umufasha we.

Sebanani Andre yavutse mu 1952 aza kwicwa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yavukaga mu cyahoze aro Komini Kigoma Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ngabonziza Alex muri ibi bihe byo Kwibuka yatangaje ibyo yibukira kuwahoze ari inshuti ye Sebanani Andre bari bahuriye no mu mwuga w’ubuhanzi avuga ko bwa mbere bahura bahuye mu 1979 ubushuti bwabo buhera ubwo.

Ngabonziza yagize ati" Sebanani yari afite indangagaciro z’umunyarwanda muzima, mu bijyanye no kurwanya amacakubiri ubyumvira mu ndirimbo ze kwakundi yaririmbaga ati’ Karimi ka Shyari’ bihita bikumvisha neza uwo yari we". yakomeje agira ati" Ikinamico ze zitanga isomo mu buzima kuko yakinaga ubuzima bw’abantu bwo hanze aha bwacu, yari umukinnyi mwiza cyane wandikaga neza ikintu namwibukiragaho cyane yaradusetsaga".

Ngabonziza yakomeje kuvuga ibigwi bya Sebanani ndetse avuga ko abahanzi muri ibi bihe byo kwibuka bakwiye kujya bamufatiraho urugero kuko yari’ Umunyamahoro, akunda gusetsa abantu kandi agira urukundo.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#Kwibuka28:Ubuyobozi n’abakozi ba Cogebanque basuye Urwibutso rwa...

Ubuyobozi n’abakozi ba Cogebanque bifatanije n’Abanyarwanda ku nshuro ya 28...
25 April 2022 0

Kinazi-Ruhango: Barasaba inzu y’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu...

kuri uyu wa 24 Mata 2022 ,hibutswe ku ncuro ya 28 Abatutsi biciwe mu gice...
25 April 2022 0

#Kwibuka28: Amb. Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda guharanira ko...

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baherereye muri Suwede bakoze igikorwa cyo...
25 April 2022 0

#Kwibuka28: Bank ya Kigali yunamiye abari abakozi bayo, bifatanya...

Ku nshuro ya 28 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata...
23 April 2022 0

#Kwibuka28: Ministre Bizimana yeretse urubyiruko abo kwigiraho igihe bahawe...

Dr Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano...
22 April 2022 0

Abakozi ba Marriott Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe...

Ubuyobozi n’abakozi ba Hotel ya Kigali Marriott bifatanije n’Abanyarwanda mu...
22 April 2022 0