skol

#Kwibuka32: Abayobozi n’abakozi ba FORTEBET Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2026

featured-image

Umuryango mugari w’abakozi n’abayobozi ba Kompanyi y’imikino y’amahirwe ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga FORTEBET Rwanda, basuye u Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bakaba biyemeje kuyirwanya bifashishije ibimenyetso Facts.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Iki igikorwa cyabimburiwe no gusobanurira abakozi n’abayobozi bakorera kompanyi ya Fortebet amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside , muri Jenoside ndetse na nyuma yayo, bakaba basobanuriwe byinshi n’umukozi ubishinzwe ubwo basuraga inzu ndangamateka iri kuri uru Rwibutso.

Nyuma yo gusobanukirwa amateka, abagize umuryango mugari wa Fortebet bunamiye banashyira indabo aharuhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Kayiranga Jean de Dieu
, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, akaba n’umwe mu bagize umuryango mugari wa Fortebet Rwanda, yasangije bagenzi be ubuhamya n’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, ababwira ko n’ubwo yari umwana ariko yahizwe bukware akaza kurokorwa n’inkotanyi ariko Jenoside ikaba yaramusigiye ibikomere byinshi birimo no kuba imfubyi.

Yashimiye Inkotanyi zamurokoye, zikongera kumuha ubuzima akabasha no kwiga ubu nawe akaba ari umuntu wiyubatse ndetse akaba agikomeje urugamba rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.

Munyentwali Alphonse, Umuyobozi wa Aegis trust in Rwanda ["Country Director"] Yashimye Fortebet kuba iba yahisemo kuza kwibukira ku Rwibutso rwa Kigali, anabashimira uburyo bifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994. yanayishimiye inkunga zayo kuri uru Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, yaba muri gahunda zo kwita ku Rwibutso n’ubusitani bwarwo ndetse n’ibindi bikorwa rukora rwo gufasha abandi bababaye.

Alphonse kandi yasabye abakozi n’abayobozi ba Fortebet gukomeza gufatanya n’abandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, bifashishije ibyo biboneye ubwo basuraga inzu ndangamateka bagasobanurirwa byimbitse uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Mugabo Steven, umuvugizi wa FORTEBET Rwanda, yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku mateka yaranze u Rwanda, ari igikorwa cyongeye kubaha imbaraga, cyongeye kubaha ubuzima ndetse cyababereye urumuri rugiye kubafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje ibimenyetso atari amarangamutima gusa.

Yagize ati: "Ni igikorwa navuga ko cyongeye kuduha imbaraga, cyongeye kudusubiza ubuzima, n’igikorwa cy’urumuri, nk’uko bakomeje kubitubwira, ubungubu tugiye kujya turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dukoresheje ibimenyetso Facts tudakoresheje amarangamutima gusa".

Mugabo Steven yakomeje avuga ko intwaro yabo nk’urubyiruko ruri mu muryango mugari wa Fortebet, ari ukuganiriza bagenzi babo amateka bigishijwe kandi baharanire kurwanya uwariwe wese ushaka kugoreka amateka ya Jonoside yakorewe abatutsi kugirango babibe imbuto z’amahoro n’urukundo.

Yanasabye kandi urubyiruko kureka kwishinga abagoreka amateka ya Jenoside ahubwo abasaba nk’urubyiruko kujya basura kenshi u Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugirango barusheho gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Munyentwali Alphonse,Umuyobozi wa Aegis trust in Rwanda ["Country Director"]

Umuhanzi Musinga

Kayiranga Jean de Dieu watanze ubuhamya

Mugabo Steven, Umuvugizi wa FORTEBET Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa