skol
fortebet

Ngoma: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watemewe inka yashumbushijwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abikorera bo mu Karere ka Nyagatare (PSF) bamushumbushije inka ebyiri Gahekire Frederick warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, watemewe inka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’urugaga rw’abikoreramuri Nyagatare, Kamurase Laurent, avuga ko bamenye ko Gahekire yatemewe inka hagamijwe kumukomeretsa mu gihe gisanzwe kitoroheye abacitse ku icumu rya Jenoside, no kumusubiza inyuma, basanga bakwiye kumushumbusha no kumuzanira ijambo rihumuriza.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Abikorera n’Abavuga rikijyana twaje gukomeza uyu muryango nk’abantu barokotse Jenoside, bakicirwa inka mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira Politiki ya Leta yo kuba umwe nk’Abanyarwanda. Umunyarwanda mwiza abana neza n’umuturanyi kandi akamwereka urukundo.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego twamuzaniye inka 2 kandi tugira tuti “Impore”. Ibi biri mu mugambi mugari w’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’Abikorera, wo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bizanakomeza mu Karere ka Nyagatare."

Uwari uhagarariye abavuga rikijyana mu Karere ka Nyagatare, Hajji Abdou Karemera, we yavuze ko uretse kuremera uwagiriwe nabi akicirwa itungo (Inka), baje no kwamagana umugizi wa nabi n’abandi batari mu murongo Igihugu cyihaye, wo kuba umwe no kubaka Igihugu nta Munyarwanda uhejwe.

Ati "Tuje hano kwamagana umugizi wa nabi utarumvise ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwo kuba umwe no kubaka Igihugu. Duhora turirimba ko tutazamutererana mu guteza u Rwanda imbere, twamaganye abo batamufasha kubaka Igihugu, tubwira na Frederick ngo Impore.”

Hajji Karemera yakomeje agira ati “Gahekire Frederick, Impore kuko ufite inshuti, ufite Igihugu kandi ufite abagukunda. Impore, turahari. Tuzirikane ko ikidasaza ari icyo watanze. Nubura icyo utanga, uzamwenyurire umuntu cyangwa uzatere imbuto aho udateganya gusarura, uzazirya azaguhesha umugisha."

Gahekire yanyuzwe n’inka yahawe anashimira abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, bamutekerejeho bakamugabira.

Abaturanyi be na bo bijeje ko bazafatanya na Gahekire kwita kuri izo nka ntizigire icyo zikena, kuko bazirikana ko na bo zibafitiye akamaro.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Ngoma, Musafiri Firmin, yashimye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abikorera kuri icyo gikorwa cyiza, anasaba abaturage kurinda izo nka no kuzorora, kuko ari imbuto y’urukundo ikwiye gusigasirwa igasagamba.

Ibitekerezo

  • ndiniyonzima iburundinivyizakobamushumbushijendabashimiyecanemurakoz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa