Tariki 8 Mata 1994: Hashyizweho Guverinoma yiswe iyabatabazi, yenyegeza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe: Tuesday 08, Apr 2025

Tariki ya 8 Mata 1994 nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe.
Ni Guverinoma yashyizweho ngo yihutishe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze umunsi umwe itangiye, kandi byagaragariye mu bukana Jenoside yakoranywe nyuma y’ayo matariki mu bice bitandukanye by’igihugu.
Bihagarariwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, mu gitondo cyo ku itariki ya 08 Mata 1994 ni bwo Bagosora yakoranije abayobozi b’abahezanguni b’abahutu bari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, bahurira muri ambasade y’Abafaransa kugira ngo bashyireho Guverinoma.
Ishyaka rya MRND ryari rihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera wari visi Perezida we ndetse na Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga mukuru. MDR yo yari ihagarariwe na Edouald Karamira hamwe na Donat Murego na ho PL yahagarariwe na Justin Mugenzi hamwe na Agnes Ntamabyaliro.
Ishyaka rya PSD icyo gihe yyari rihagarariwe na François Ndungutse afatanyije na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki na ho PDC ihagararirwa na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda hamwe na Gaspard Ruhumuliza nk’uko bigaragazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG mu gitabo iherutse gusohora cyitwa “1991- 1994: Itegurwa n’Ishyirwa mu Bikorwa ry’Umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Iyi nama yasojwe Théodore Sindikubwabo wa MRND agizwe Perezida wa Repubulika Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe.
Uwo munsi kandi hashyizweho abandi bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Bicamumpaka Jérôme, Minisitiri w’Umutekano n’amajyambere ya Komine Munyazesa Faustin, Minisitiri w’Ubutabera Ntamabyaliro Agnès , Minisitiri w’Ingabo Bizimana Augustin, Minisititi w’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsabumukunzi Straton, Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamakuba André.
Uwo munsi kandi nibwo hashyizweho Dr Mbangura Daniel nka Minisitiri w’amashuri makuru na za Kaminuza, Minisitiri w’Imari Ndindabahizi, Minisitiri w’abakozi ba Leta Mugiraneza Prosper, Minisitiri w’Itumanaho Niyitegeka Eliézer , Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Mugenzi Justin, Minisitiri w’igenamigambi Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’ubuzima Bizimungu Casimir , Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Ntagerura André, Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza Habineza Jean de Dieu, Minisitiri w’ibikorwa remezo Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe, Minisitiri w’ibidukikije Ruhumuliza Gaspard, Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore Nyiramasuhuko Pauline na Minisitiri w’urubyiruko Nzabonimana Callixte.
CNLG ivuga iyo guverinoma yari ishyiriweho gahunda yo gushyiraho umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu hose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kumvikana uko bazajya bayisobanura mu mahanga.
Colonel Théoneste Bagosora wari watumije iyi nama ni umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 warwanyije bikomeye amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Guverinoma y’Abatabazi yari yashyizweho binyuze mu nama Bagosora yatumije yageze ku ndunduro yayo ku wa 04 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi maze hagashyirwaho Guverinoma y’Ubumwe ku wa 19 Nyakanga 1994.
Sindikubwabo akimara kugirwa Perezida, yatangiye gukangurira abahutu kurimbura abatutsi
uyu ni BIZIMUNGU casimir wari minisitiri w’UBUZIMA
BIZIMANA Augustin wari minisitiri w’ingabo yapfuye ataburanishijwe
BICAMUMPAKA Jérôme wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga
Minisitiri w’igenamigambi Ngirabatware Augustin (iburyo) ubwo yari mu urukiko Arusha
Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’umugore Nyiramasuhuko Pauline ni umwe mu bari bagize Guverinoma y’abatabazi wakoresheje ububasha bwe mu kwicisha abatutsi
Minisitiri w’abakozi ba Leta wa Guverinoma y’abatabazi, Mugiraneza Prosper
Uwari Minisitiri w’Itumanaho muri Guverinoma y’abatabazi, Niyitegeka Eliézer
Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda muri Guverinoma y’Abatabazi, Mugenzi Justin ubwo yari yicaye mu rukiko Arusha
Col Bagosora niwe watumije inama yo gushyiraho Guverinoma y’abatabazi, akaba ari n’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside
Jean Kambanda yagize uruhare runini mu gushishikariza abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *