skol
fortebet

Nyanza-Kibilizi: Bibutse Abana n’Abagore biciwe ku Ibambiro, hagiye kubakwa Urwibutso

Yanditswe: Sunday 07, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ahitwa ku Ibambiro hari urusengero rwa ADEPR muri Kibilizi yo mu Karere ka Nyanza,ahiciwe Abagore n’Abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagiye kubakwa urwibutso rwihariye rwo ku rwego rw’Akarere ahazajya hibukirwa Abagore n’Abana!

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme NTAZINDA yabwiye abitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku ncuro ya 29 aba Bagore n’Abana kuri iki cyumweru ko MINUBUMWE yamaze kwemera ko uru rwibutso rwakubakwa hano ku Ibambiro aho biciwe.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 yari irimbanyije mu Mayaga n’ahandi hose mu gihugu umubare utari muto umaze kwicwa, taliki 28/4/1994 Interahamwe Gashurushuru Ernest yakoresheje indangururamajwi azenguruka hirya no hino muri Segiteri (Kibilizi na Matara) ko hatanzwe ihumure ku bagore n’abana batakishwe.

Kubera ubu butumwa byagiye kugera ku italiki ya 01/5 Abagore n’Abana 454 bari bihishe hirya no hino bavuyeyo baza ahitwa ku Ibambiro ahari urusengero rwa ADEPR! Icyasaga no kuhabakusanyiriza! Icyo gihe babashyize muri uru rusengero bashyiraho umuzamu ku muryango.

Inshingano zo kubarindira aho bafungiranye mu rusengero zahawe uwitwa Rugwizangonga, umwe mu bakirisitu basengeraga muri ADEPR, afite umuhoro na bibiliya!

Taliki 03/5 nibwo babishe! Hiciwe Abagore n’Abana bose hamwe 437, barimo abana 17! Bishe kandi n’Umusaza Diyonize Nzaramba Interahamwe zari zarasize ngo muri ako gace bajye bareba uko Umututsi yasaga! Nyuma uyu musaza bamwishe ngo umuvumo wo kwica abagore n’abana utazabakenya.

Meya Ntazinda yavuze ko Safari Jean Bosco wari "Inspecteur Scolaire" muri Komini Ntyazo, Hanyurwimfura Antoine wakoraga kuri Kanto i Muyira, Ndoli kimpaye, Kagenza na Ruduli wari umucuruzi ndetse n’abarundi bari barahunze; aba bose n’abandi bari mu nterahamwe zari zikuriye izindi mu bwicanyi bwakorewe ku Ibambiro.

Mu bandi bagize uruhare muri jenoside muri uyu murenge harimo n’abo Hon Eutalie Nyirabega yagarutseho ubu bari mu buzima busanzwe ndetse bari baje muri uwo muhango wo kwibuka harimo nka Mukamanzi Annociata (wakoraga urutonde rw’abagore n’abana bamaze kwicwa n’abasigaye), Ruduli, Njyogoli n’abandi! Bamwe barangije ibihano!

MINUBUMWE yemeye ko uru rwibutso rwubakwa ku Ibambiro nyuma y’igihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Mayaga ndetse n’Abafite ababo biciwe muri uru rusengero basaba ko haba urwibutso rwihariye nk’ahantu hiciwe Abagore n’Abana gusa!

Nyuma ya Jenoside, Imibiri y’Abana n’Abagore biciwe hano ku Ibambiro barayihavanye bayishyingura mu cyubahiro hafi mu birometero 2 uvuye aho biciwe!

Mu bisanzwe ibikorwa byo kubibuka bibanzirizwa no gushyiraho indabo kuri urwo rwibutso aho baruhukiye nyuma imihango igakomereza aho biciwe(ku Ibambiro)!

Bitenganyijwe ko uru rwibutso nirwuzura Imibiri yabo izagarurwa aho biciwe n’ibikorwa byo kubibuka bikabera kuri uru rwibutso rushya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa