Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Mujyi wa Mons uherereye mu gace kavuga ururimi rw’Igifaransa ka Wallonie mu Ntara ya Hainut, mu Majyepfo y’u Bubiligi, bibutse ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahitwa Place du Parc, gitegurwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Mons n’Ubuyobozi bw’Umujyi.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri aka gace, Turagara Arnold Adark, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi, binyuze mu icengezwamatwara ry’urwango ryashyizwe mu bantu, batangira no kwicwa mbere yo mu 1994, gusa umuryango mpuzamahanga urabyirengangiza.
Turagara yabwiye urubyiruko ko rukwiriye kumenya amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo birinde ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Yashimiye kandi ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse zikagira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu bumwe n’ubwiyunge.
Natacha Vandenberghe wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’umujyi wa Mons, yavuze ko kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi harishwe benshi, ari ikimenyetso cy’uko yateguwe igihe kinini.
Umunyamabanga wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Claire Kayirangwa, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bakwiriye kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe, Abatutsi ndetse bakanarwanya ingengabitekerezo yayo.
Yibukije urubyiruko ko abarenga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy’iminsi 100 bazira uko bavutse, kandi rukamenya ko rukwiriye kuba abarinzi b’ukuri kw’ayo mateka.
Emmanuel Rutabana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo muri iki gihe kugira ngo arokoke.
Pierre Mugabo wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’igihugu mu Bubiligi, yibanze cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga amateka no kubaka ejo hazaza.
Yibukije ko urubyiruko rwo muri diaspora rufite inshingano zo gukomeza umurage wasizwe n’abababanjirije no kuba aba mbere mu guharanira amahoro, ubumwe n’iterambere.
Yavuze ko guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitarangirira mu kwibuka gusa, ahubwo ko bikwiye kubera isomo urubyiruko, ruzirikana amateka.
Umuhanga mu bijyanye n’ubugenzacyaha muri kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles) kandi ukorana n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mategeko Ahana (CRDP), Nadine Nibigira, yatanze ibisobanuro ku buryo ibyaha bya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere bikorwa.
Yanagarutse ku ruhare rw’ubutabera mpuzamahanga n’akamaro ko kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana rya Jenoside binyuze mu burezi n’ubushakashatsi.
Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne yifatanyije n’Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abahoza mu ndirimbo yahimbye zo kwibuka.
Iki gikorwa cyasojwe n’ijoro ryo kwibuka bita “Igicaniro” cyayobowe na Miheto Tatien.









Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *