skol
fortebet

Umubyeyi we yicishijwe amabuye: Ubuhamya bwa Mukayirere warokokeye i Ntarama

Yanditswe: Thursday 17, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mukayirere Jeanne yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Karere ka Bugesera, arokokera mu rufunzo ruzwi nka CND.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko ababyeyi be bose biciwe urw’agashinyaguro hafi y’aho bari batuye we n’abandi bakomezanya guhunga we ku bw’amahirwe abasha kurokoka.

Ubuhamya bwe yabutangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mukayirere avuga ko se na nyina n’abandi bantu bagerageje guhungira ku musirikare bari baturanye bakeka ko arabarinda, ariko afatanya n’Interahamwe kubica ndetse yabashije kwibonera imirambo yabo.

Ati “Twabanje guhura n’umurambo wa mukuru wange ku mbuga bamucuje imyenda. Twigiye imbere tubona n’uwa mama bamumennye umutwe bakoresheje amabuye. Twigiye imbere tubona n’umurambo wa data mu muringoti imvura yaraye igwa amazi yose yo mu muringoti yamurenzeho.”

Mukayirere yavuze ko bashatse ikiringiti baca n’amakoma babarenzaho. Ariko nyirasenge basanga bamutsinze mu muhanda.

Yavuze ko ibyo byamuhahamuye we na mukuru we bahita bakomeza inzira yo guhunga ariko nyuma avuga ko ibyabereye aho bahungiye mu rufunzo ruri mu mu Cyugariro ahazwi nka CND bihora bimuza mu mutwe.

Avuga ko by’umwihariko atazibagirwa ukuntu Interahamwe bari bazi neza yatemaguye umwana wa mukuru we bari bahunganye, agakomeza kuyisaba imbabazi ariko igakomeza kugeza ashizemo umwuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa