
Kugeza ubu u Rwanda rufitiye amahanga n’ibigo by’imari umwenda ungana na Tiriyoni 10.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Tanzania ifite Tiriyoni 87.47 UGSH mu gihe Uganda ifite umwenda ungana na Tiriyoni 96.1 TSH.
Hari benshi dushobora kwibaza aho igihugu gikura ubushobozi gikoresha mu bikorwa byacyo bitandukanye gikora birimo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye, guhemba abakozi, ndetse n’ibindi.
Amasoko atandukanye igihugu kivomamo ubushobozi, harimo ubushobozi cyishakamo binyuze mu misoro y’abaturage, ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu ariko bikajyanwa hanze ndetse n’ibindi.
Hari kandi impano igihugu gihabwa, nk’ikigo cy’imari cyangwa igihugu kigaha igihugu impano y’amafaranga runaka.
Imfashanyo na yo ni indi soko y’ubushobozi igihugu kibona. Ibi bihaho icyo igihugu cyangwa ikigo cy’imari runaka gihaye ubufasha ikindi gihugu.
Indi soko tutakibagirwa ari na yo tuza kwitsaho cyane ni umwenda. Ibihugu hafi ya byose biba bifite umwenda kibereyemo ibindi bihugu bitandukanye cyangwa ibigo by’imari.
Iyo myenda ihabwa ibihugu bityo bikazayishyura mu gihe runaka nk’uko biba bikubiye mu masezerano byagiranye kandi bikishyura bishyizeho inyungu runaka.
Ibihugu byo mu burasirazubwa bw’Afrika u Rwanda ruherereyemo, nabyo biri mu bihugu bifata umwenda mu bindi bihugu cyangwa ibigo by’imari.
Kugeza ubu, Uganda yatangaje ko hagati y’umwaka wa 2022 na 2023 yari imaze kugira umwenda ungana na Tiriyoni 96.1 z’Amashilingi ya Uganda.
Igihugu cya Tanzania cyo cyamaze gutangaza ko kimaze kugira umwenda wiyongereyeho Tiriyoni 12 ugera kuri Tiriyoni 87.47 z’Amashilingi ya Tanzania.
Ni mu gihe kugeza ubu u Rwanda rufitiye amahanga n’ibigo by’imari umwenda ungana na Tiriyoni 10.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *