skol

Ibihugu bibiri bya Afurika byashyizwe mu byiza byo gusura mu 2025

Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025

featured-image

Niba uteganya gutembera mbere y’uko uyu mwaka wa 2025 urangira, abahanga mu by’ubukerarugendo bakugira inama yo gushyira Zimbabwe na Maroc ku rutonde rw’ibihugu bya mbere ukwiye gusura.

Urubuga mpuzamahanga Kayak rwatangaje ko ibi bihugu byombi biri mu byiza ku rwego rw’Isi byo gusura mu 2025, nk’uko bigaragara muri raporo yabo iheruka yiswe Travel Check-in.

Uru rutonde rugaragaza ahantu hashobora guhuza ubukerarugendo bwo kuruhuka no gusabana, haba mu mijyi, mu butayu, cyangwa mu misozi, ndetse hakiyongeraho amahirwe yo gukora ingendo zoroheje zidahutaza umubiri.

Zimbabwe ni cyo gihugu kiyoboye urutonde rw’ibihugu byiza byo gusura mu 2025. Ni igihugu cyihariye kubera ubwiza karemano gifite n’amateka akomeye. Uhasanga imisozi y’amabuye manini, ibiti byihariye, ndetse n’amazu y’amateka ya kera agikomeza kwibutsa ubuzima bw’igihe cyahise.

Great Zimbabwe igaragaza inkuta z’amabuye zubatswe kera zigikomeye kugeza n’ubu, nk’urwibutso rw’ubukoloni bwo hambere. Impamvu Zimbabwe iri ku isonga, ni uko umujyi wa Bulawayo urimo gukurura ba mukerarugendo benshi kuko ibarura rya Kayak ryagaragaje ko abashaka kuhasura biyongereye ku kigero cya 80%, naho Harare igaragaza izamuka rya 56% mu ngendo z’impeshyi y’uyu mwaka.

Ni mu gihe Maroc yaje ku mwanya wa 6, ikaba igihugu cya kabiri cya Afurika cyaje kuri uru rutonde. Ni igihugu cyerekana uburyo bwihariye buhuza ubutayu, imisozi, imijyi n’inyanja.

Mu butayu bwa Sahara, uhasanga imisozi y’umusenyi. Imisozi ya Atlas izamuka hejuru ifite uduce twuzuye urubura, naho mu bibaya uhasanga imikindo n’ibiti bya argan bisakaye hose.

Nk’uko Minisiteri y’Ubukerarugendo ya Maroc ibivuga, iki gihugu cyabaye icya mbere gisurwa cyane muri Afurika mu 2024, gikurura ba mukerarugendo miliyoni 17.4.

Impamvu iki gihugu cyaje kuri uru rutonde, ni uko umujyi wa Marrakech uri mu mijyi ihendutse ku ngendo ndende, kuko amatike y’indege yagabanutseho 5% ugereranyije n’igihe cy’impeshyi y’umwaka ushize, nk’uko Kayak ibitangaza.

Zimbabwe na Maroc byashyizwe mu bihugu byiza byo gutembereramo mu 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa