skol
fortebet

Indoto abantu barota kuruta izindi mu ijoro n’ibisobanuro byazo

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu buzima bwa muntu ntihajya habura kurota n’injoro iyo uryamye bishobora kutaba buri munsi ariko bibaho, inzozi zishobora kuba nziza cyangwa mbi, dore zimwe muzo abantu barota cyane n’ubusobanuro bwazo. 1.Kurota wageze mubihe bikomeye ukibura cyangwa wayobaguritse: Ibi bisobanura ko uba urimo gushaka ukuntu uhangana n’ikintu kikuraje inshinga muri iyo minsi, aho biba bitakoroheye na gato urimo kurwanya. 2.Kurota wumva wacitse intege, ingingo zose zavunaguritse: Ibi bisobanura ko uba wihebye (...)

Sponsored Ad

Mu buzima bwa muntu ntihajya habura kurota n’injoro iyo uryamye bishobora kutaba buri munsi ariko bibaho, inzozi zishobora kuba nziza cyangwa mbi, dore zimwe muzo abantu barota cyane n’ubusobanuro bwazo.

1.Kurota wageze mubihe bikomeye ukibura cyangwa wayobaguritse: Ibi bisobanura ko uba urimo gushaka ukuntu uhangana n’ikintu kikuraje inshinga muri iyo minsi, aho biba bitakoroheye na gato urimo kurwanya.

2.Kurota wumva wacitse intege, ingingo zose zavunaguritse: Ibi bisobanura ko uba wihebye mubuzima bwawe utazi icyo gukora no kureka, wumiwe.

3.Kurota urimo kugwa: Aha bisobanura ko biba bitagenda neza mubuzima bwawe, ufite ikibazo ku kazi, ikibazo cy’amafaranga, muri make udatuje uhangayitse bishobora kuba kandi ufitanye umubano mubi n’inshuti yawe cyangwa umukunzi wawe.

4.Kurota wakutse amenyo: Ibi bisobanura ko ufite ubwoba cyane bw’ikibazo kikuri imbere wibaza uko uzakitwaramo rimwe na rimwe ufite ubukene.

5.Kurota abantu bakwirukankana : Bivuga ko uba urimo gushaka ukuntu wakwikura mu magorwa akugarije.

6.Kurota upfa cyangwa urwaye: Ngo ibi bisobanura kuba utinya kubabazwa.

Izi ni zimwe munzozi zirotwa cyane n’abantu n’ibisobanuro byazo, ibi tukaba tubikesha urubuga rwa Bongo5.

Ibitekerezo

  • Iyo uroteye undi muntu arwaye se?

    Kurota umusazi akwirukankana ukiruka ukamusiga bisobanuye iki?

    Nange bimbaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa