Rutahizamu Kagere Meddie ukina mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse yarahiye kuri uyu wa Gatatu.
Uyu rutahizamu umaze imyaka 4 yose ashaka ubwenegihugu yashyize arabubona,bishimisha benshi mu banyarwanda bifuzaga kongera kubona uyu rutahizamu uri mu beza muri Kenya.
Kagere Meddie yarahiriye kuba umunyarwanda nyawe uyu munsi,nyuma yo guciikanwa ku munsi w’ejo kubera ikibazo cy’indege imukura muri Kenya yamutengushye.
Kagere wageze mu Rwanda muri 2006 yakiniye amakipe atandukanye nka; ATRACO FC, Kiyovu sports, Mukura VS, Police FC na Rayon sports yavuyemo yerekeza hanze y’ u Rwanda.
Kagere yiyongereye kuri Peter Otema,Lomami Andre,Lomami Marcel na Cyiza Hussein babonye ubu bwenegihugu ku munsi w’ejo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *