skol
fortebet

Misiri: Havumbuwe Imibiri Ifite Indimi za Zahabu

Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abashakashatsi biga ku mateka n’inkomoko by’abantu ba kera mu Misiri, bavumbuye imibiri y’abantu imaze imyaka hafi 2000, ifite indimi zikozwe muri zahabu.

Sponsored Ad

Iyi mibiri yabonetse ubwo hakorwaga ubushakashatsi mu rusengero rwitwa Taposiris Magna ruherereye mu Mujyi wa Alexandria.

Izi ndimi bivugwa ko zashyizwe mu kanwa kabo bamaze gupfa kugira ngo bazajye babona uko bakomeza kuvugana n’imana yitwa Osiris, ngo yari ishinzwe gucira imanza abapfuye nkuko Abanyamisiri babyizeraga.

Minisitiri ushinzwe gukurikirana iby’amateka ya kera mu Misiri, yavuze ko aba bashakashatsi bavumbuye imva 16 zashyingurwagamo abantu kera, ziri munsi y’urutare maze bakabona imibiri y’abantu ifite zahabu mu kanwa ziri mu ishusho y’ururimi, bivugwa ko zari izo kubarinda nyuma y’urupfu.

Hari undi mubiri basanze mu isanduku Abanyamisiri bashyinguragamo kera yari mu ishusho y’iyo mana Osiris. Ku mutwe wawo hari hariho ikamba, amahembe ndetse n’inzoka yo mu bwoko bwa ‘cobra’. Mu gatuza hari urunigi ruriho umutwe w’inyoni yitwa ‘faucon’ nk’ikimenyetso cy’imana yitwa Horus.

Iyo mibiri ibiri yahise ibikwa ahantu hihariye kugira ngo izakorerwe ubushakashatsi bwimbitse.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe gukurikirana iby’amateka yo hambere mu Misiri, Khaleb Abo El Hamd, yavuze ko kandi abo bashakashatsi bigeze gukorera ubushakashatsi muri urwo rusengero bakahasanga ‘masque’ iri mu ishusho y’umugore yambarwaga bari gushyingura.

Bavumbuye kandi amakamba umunani ya zahabu, babona ‘masque’ umunani zambarwaga mu maso mu gihe cy’Abagiriki n’Abaromani.

Babonye kandi ibiceri byinshi biriho izina n’ishusho by’Umwamikazi Cleopatre wa Karindwi, byerekana ko urwo rusengero rwakoreshwaga mu gihe cye.

Cleopatre VII yari Umwamikazi w’Ubwami bw’abantu bavugaga Ururimi rw’Ikigiriki. Yayoboye Misiri kuva mu mwaka wa 50 kugeza 31 mbere y’ivuka rya Yezu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abanyamisiri biga ku mateka y’abantu babayeho kera cyane ndetse na Kaminuza ya Santo Domingo iherereye mu Repubulika y’Abadominikani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa