Nifuzaga kubagezaho ubuhamya bwanjye kuko nzi ko wenda bwagira abo bufasha.
Nitwa Bella mfite imyaka 27, nakundanye n’umusore dukundana cyane ndetse mu mezi ya mbere numvaga ndi igitangaza (la fille la plus heureuse du monde).
Uwo musore twasaga n’aho tungana,twembi twari abakozi twararangije kaminuza.Nyuma y’amezi 10 yaje kuntera inda noneho ansaba kuyikuramo kubera ko tutumvaga twiteguye guhita dukora ubukwe.
Mu buzima sinigeze numva nshobora kuba nakuramo inda, ndetse sinumvaga n’ukuntu abandi bakobwa bajya bakuramo inda kuko numvaga ari amahano.
Tumaze guta umutwe twembi yanyumvishije ukuntu ngomba kuyikuramo, atangira kunyumvisha ko atari ukwica umwana kuko yari imaze nk’ukwezi kumwe gusa ubundi anyumvisha ko mu myaka 2 twaba twariteguye tukabasha gukora ubukwe(Iryo niryo sezerano yampaga)
Naramukundaga bidasubirwaho kuburyo numvaga nta wundi umeze nkawe, nkumva nta kintu namuhakanira.N’ubwo nitwaga umu kristu narabyemeye kandi nzi neza ko ngiye kwiyicira umwana kandi nahoraga numva nta kintu nakwishimira nko kubyara umwana.
Nyuma y’iminsi mike nawe yatangiye kwicuza impamvu twabikoze ndetse bikamutera agahinda kenshi akanarira, atangira kumbaza impamvu nabyemeye ndetse ambwira ko nikunda ntashatse kwitangira ikibondo cyacu.
Ariko mbere hose tugitangira gukunda hari agatotsi kajyaga kaza mu rukundo rwacu gatewe n’ibyo umuntu aba yaranyuzemo mbere, kuri we ngo yumvaga bimugoye kubana nabyo.
Rero naje gutungurwa nyuma y’amezi abiri gusa maze gukuramo inda, ambwira ko ibyanjye nawe bigomba kurangira kuko adashobora kubyakira kuko ngo byahora ari nk’inzitizi y’urukundo rwacu ariko akambwira ko ankunda cyane.
Ntabwo nabashije kubyakira kuko iryo joro ryose naraye ndira mbyuka amaso yabyimbye kuburyo buri wese yahitaga abibona.
Nyuma nakomeje kumwoherereza za sms mwibutsa rya sezerano yampaye, mwereka ukuntu agahinda kagiye kuzanyica nibwo nyuma y’iminsi nk’itatu twahuye twongera gusubirana, ariko nabonye ko ibyo yabikoze kubera ko yabonaga mbabaye cyane.
Twarakomeje rwose nk’ibisanzwe ariko urukundo rugenda rwongera gukonja, nanone nyuma y’amezi 4 twarasubiranye yongera kumbwira ko bishize.
Icyo gihe nabwo ntibyari binyoroheye ariko sinongeye kuvuga kuri rya sezerano.Kubera ukuntu twakomeje tubanye njye naboga bisa nk’aho bitashize kandi kuri we byari byararangiye ndetse yabibwiraga na bagenzi be.
Muranyihanganira ni birebire gusa nashakaga kubwira abakobwa bagenzi banjye ko mbere yo gukora ikintu ujye ubanza witekerezeho, urebe n’ingaruka byakuzanira kuko we umunsi azashaka kukureka ntabwo azibuka ibyakubayeho ngo yumve ko ari abifitemo uruhare.
Gusa hagati aho uwo turacyari inshuti cyane ariko byarananiye kumureka urukundo mukunda sinzi ko hari undi naruha n’ubwo we mbona uko tubanye ari nko kugirango gusa atambabaza.
Ubu nibaza ninkundana n’undi musore ukuntu nzamubwira ko nigeze gukuramo inda, ikiri ukuri cyo ni uko yahita anyanga kandi birumvikana.Kutabimubwira nabyo numva kwaba ari ukwikoraho kuko abimenye nyuma nibyo byaba ikibazo kurushaho.
Ndongera kwisabira abakobwa bagenzi banjye, niba wakoze icyaha cy’ubusambanyi ugatwita ntuzagerekeho n’icyo kubuza ubuzima akaremwa k’Imana kuko ni ikintu uzabana nacyo ubuzima bwose.Njye bimbamo mpora ndira ijoro n’amanywa nibuka umwana wanjye ntashobora kugarura.
Muzirinde icyabatera kwicuza ubuzima bwanyu bwose.Njye Imana yonyine niyo ishobora kumpindurira ubuzima ikambabarira nkongera nkiyakira.Murakoze.
Nawe niba ufite ubuhamya ushaka kugeza ku basomyi ba umuryango.rw, twandikire kuri e-mail:[email protected]
Imana yakubabariye ugisangiza ubu ubutumwa abakobwa bagenzi bawe ndetse nabahungu gusa harabura kwihana ko utazabisubira kugirango uwo muvumo ukuveho ukakira yesu numukiza muri wowe, ikindi mubuzima bwawe ntuzigere ushingira kumuntu uwo ariwe wese uzashingire kuri wowe ubwawe I mean mindset yawe ibyo bizagufasha kudatekererezwa
ihangane nicyo cyambere nakubyira ubundi icyaha wakoze ibikuye kumutima kwihana bitandukanye no kwicuza kwihana nukureka kwicuza nikwibaza ibwo wakoze bikakubabaza ngusa murwogo rwokwihana wareka iyo ngirwamakundo yumusore kandi sinzi impanvu umutaho igihe nawe ubibona ko atangukunda kandi njyewe sinemera ko tubashuka tubarusha ubwenjye umuntu arakoshya kwica ukemera ngo yangushunse ukarara urira ngo bakwanze n’IMANA iba ikwanze mujye mukura ikino yiswe iyamakundo idashinga
Ikosa mukora rikomeye niryo kwica mwabigambiriye nicyo cyaha gikomeye kurusha ibindi byose nibwo muba mugiye kubona amaraso yambere ndavuga impanga yanyu mwembi ni bintu muzicuza kugeza muvuye kwisi ikiza nuko mudakwiye gutandukana mugomba kubana Nibyo byiza kurusha uko mwatandukana
Yooh sory gusa njye ndumva wamureka kuko nta rukundo agufitiye pe.
uzajye kwihana icyo cyaha waturire Padiri cg Pasitori arko wabanje kwihana ku Mna mbere ya byose, kd uyisabe imbabazi ubivanye ku mutima. Sinon igihe cyose utabikoze ufite urubanza rukomeye imbere y’Imana. Nabandi bose babikora nkana babyumvireho, ni icyaha gikomeye Leta ihanira arko na cyane imbere y’Imana!
mujye mushishoza sisters umuntu ugukunda ntiyakubwira NGO umwicire imfura gusa ihangane mwibagirwe wimwereka ko adahari utabaho uzabona undi uzakwibagiza byose agukunde unezerwe!!!!!
ihagane icyo nagusaba saba imana imbabazi cyane kuko uwomwana we muzahura kumunsi wimperuka.umusobanurire icyo wamwiciye,uwo muhugu we rekana nawe kuko narukundo agufitiye kdi uburetse gushaka undi
Ihangane ncuti gusa birababaje ariko ihangane iyo ibuye riguye icyondo kirarisunika imana nibyose ikuri hafi
Abahungu nabagome pe iyo amaze kukureba biba birangiye nanjye byambayeho gutyo ahita arongora ndababara cyaneee nagiye kubyakira narashize ariko ntubabare imana izamukwishyurira kuko uwo wanjye nanubu yabuze urubyaro numugore we kandi yaranze ko mubyarira ubu njyewe narashatse mfite abana 4 beza rwose
Murahoonukuri birababajee gusa ibanganee kd usenge imana ibyakubayeho byose niyo ibabariraa gusa utazongera gusubira mu byoo wihannyee
oh pole sana